Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019 nibwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi w’Umuganura abanyarwanda bari kwitegura. Muri iki kiganiro abayobozi banyuranye barimo aba Minisitiri ndetse n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, baganiraga ku muganura, Jean Nepo Rugemintwaza awusobanura byimbitse benshi bigiraho.
Asobanura amateka y’umuganura, komiseri mu itorero ry’igihugu Jean Nepo Rugemintwaza yahereye ku ngoma y’umwami Ruganzu abari bitabiriye iki kiganiro barakanguka bamera nk’abari kwiga. Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance, Ministre w'umuryango Mme Solina NYIRAHABIMANA, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n’umunyabanga wa Leta muri MINALOC kimwe n'abandi bayobozi banyuranye.
Mu mateka y'u Rwanda, umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i bwami no mu
muryango w’abanyarwanda. Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu
Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda (9), hanyuma uza
kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u
Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu (15) ruri mu maboko y’abanyamahanga
(Abanyoro n’Abanyabungo). Ku rwego rw’Igihugu, umuganura wayoborwaga n’umwami
afashijwe n’abanyamihango b’umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya
Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga
iyo mihango.
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi
Ku munsi w’umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy'imihigo,
abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’umuganura hamurikwaga
ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze
neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.
Kwizihiza umuganura byaciwe n’abakoroni mu wa 1925, igihe umutware Gashamura ka
Rukangirashyamba wari umwiru ushinzwe umuganura yacibwaga mu gihugu agacirwa
mu Burundi. Kuva icyo gihe umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y’uko u
Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza umuganura mu miryango ariko
ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo umuganura uhabwe
agaciro ukwiye.
Uhereye i buryo ni umuyobozi wa RALC ndetse na Minisitiri w'umuryango mu kiganiro n'abanyamakuru
Leta
y’u Rwanda, igendeye ku byiza n’akamaro umuganura wagize mu kubaka igihugu,
yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho umunsi w’ikiruhuko (buri wa gatanu wa
mbere w’ukwezi kwa Kanama: Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa
24/02/2017 mu ngingo ya 3 (10o)) kugira ngo kuri uwo munsi abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga
gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi
n’ubworozi gusa bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere
by’Abanyarwanda. Ibirori by’umuganura 2019 bizizihiza umusaruro w’ibyagezweho
mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyadagaduro, ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro, inganda, ibikorwaremezo, umuco, ubukerarugendo n’ibindi.
Kwizihiza umusaruro muri izo nzego zose bigamije, nk’uko byahoze, kwishimira umusaruro wagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ubutaha.Insanganyamatsiko y’umuganura 2019 igira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.Uhereye i buryo; Minisitiri muri MINISPOC, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC na komiseri mu itorero ry'igihugu Jean Nepo Rugemintwaza
Tariki ya 2 Kanama 2019, ku rwego rw’Igihugu, umuganura uzizihirizwa mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza. Ibirori by’umuganura ku rwego rw’Igihugu bizabanzirizwa n’icyumweru cy’umuganura kigizwe n’ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi bigamije gukangurira no gukundisha abanyarwanda umuco wabo ari byo:
Tariki ya 29 Nyakanga 2019: Gutangiza icyumweru cy’umuganura;Tariki ya 29 kugeza tariki ya 31Nyakanga 2019: Imyidagaduro n’imurikabikorwa by’ubuhanzimuri Car-Free Zone i Kigali;Tariki ya 1 Kanama 2019: Igitaramo cy’Umuganura “I Nyanza Twataramye”.
REBA HANO UKO UYU MUGABO YASOBANUYE UMUGANURA BENSHIBAKIGIRAMO
TANGA IGITECYEREZO