Expo 2019 yatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga ikazasoza ku ya 11 Kanama 2019, bikaba biteganyijwe ko izakira abayisura barenga ibihumbi 400. Imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite udushya turimo ko kugura itike yo kwinjira bikorerwa kuri telefone, n’utundi twinshi ibi byatumye Inyarwanda tubatemberera muri iri murikagurisha.
Muri Expo Rwanda 2019 twabasuriye ahantu hatandukanye harimo aho bari gucurira ibintu binyuranye aho bari kumurika ibikorwa binyuranye, aha twasuye ama kompanyi agiye akomeye mu Rwanda (MTN Rwanda, BRALIRWA, Skol Rwanda n'ahandi hanyuranye) batuganiriza uko babona iri murikagurisha muri uyu mwaka ndetse banaduhishurira ko biri guca amarenga ko imuruka ry’uyu mwaka rizitabirwa n'abatari bacye.
Abanyamakuru ba RBA/ Magic Fm mu kiganiro cyane ko bimuriye icyicaro muri Expo
Muri Skol ni udushya dutandukanye ariko by'umwihariko amarushanwa yo kunyonga igare ahesha abantu amahirwe anyuranye
Muri MTN serivise zose barazitanga nk'uwagiye ku cyicaro
Muri Expo ni urujya n'uruza rw'abantu
Abitabira Expo bahita banyura muri BRALIRWA bakicirayo icyaka
REBA UBWO TWATEMBERAGA MURI EXPO
AMAFOTO: MugungaEvode
VIDEO: Niyonkuru Eric
TANGA IGITECYEREZO