RFL
Kigali

Perezida Donald Trump yarakariye Suwede yanze kurekura A$AP Rocky

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/07/2019 11:49
0


Perezida wa Amerika Donald Trump yagaragaje ko atashimishijwe na gato n’uko ubusabe bwe butumviswe, dore ko mu minsi ishize yari yaganiriye na ministiri w’intebe wa Suwede amusaba ko yamufasha gufunguza umuraperi A$AP Rocky. Uyu muraperi ntiyenda kurekurwa kuko ubushinjacyaha bwemeje ko yakubise umuntu, akaba agomba kuburanishwa.



Iminsi 23 irashize umuraperi A$AP Rocky afungiwe muri Suwede aho akurikiranweho kurwana n’umuntu. Uyu muraperi yatumye abantu benshi babona ikibazo cye nk’igishingiye ku ivanguraruhu. Harimo n’umuraperi mugenzi we w’umuzungu G-Eazy yatanze ubuhamya avuga ko yafatanwe ibiyobyabwenge muri Suwede ariko agafungwa umunsi umwe gusa ubundi agacibwa amande.

Mu gihe hari amashusho agaragaza ko uyu wakubiswe na A$AP Rocky yari umuntu wari wahereye kare yiyenza, ubushinjacyaha bwo bwemeje ko A$AP ari we wazanye ubushotoranyi bwamuviriyemo kurwaba akanafungwa. Mu bukangurambaga bwo gusaba Suwede kumurekura, ibyamamare bitandukanye byaramuvuganiye, bigera ubwo perezida Donald Trump avuze ko ari kubyikurikiranira avugana na ministiri w’intebe wa Suwede.


A$AP Rocky azanyuzwa inzira isanzwe yo kuburana mu rukiko mbere yo kurekurwa cyangwa gukatirwa 

Ibi ariko ntibyabujije Suwede kwemeza ko uyu muraperi agomba gukurikiranwa akaburana kuko ngo ibyo yakoze byafashwe nk’icyaha gihanirwa n’amategeko, aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo kurwana no gukubita umuntu yafungwa imyaka 2. Donald Trump yagaragaje ko atishimiye uburyo Suwede yanze kurekura uyu muraperi, avuga ko igihugu cye hari byinshi cyakoreye Suwede ariko iyo neza ikaba itari kwiturwa.

Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Muhe A$AP umudendezo we. Dukorera byinshi Suwede ariko ndabona iyo neza itari kwiturwa. Suwede yagakwiye kwita ku bindi byaha bikomeye biyugarije!” yakomeje mu yindi Tweet ati “Nababajwe cyane na ministiri w’intebe Stefan Löfven utabashije kugira icyo akora. Suwede yababaje umuryango w’abirabura bo muri Amerika. Narebye amashusho ya A$AP Rocky, yari akurikiwe kandi ahohoterwa n’abanyamahane. Mufate abanyamerika uko bikwiye”


Kuri izi tweets zose Donald Trumpa yongeragaho hashtag ya #FreeRocky iri gukoreshwa n’abandi bantu batandukanye bari kumusabira kurekurwa akava muri gereza ya Suwede afungiwemo guhera tariki 03/07/2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND