RFL
Kigali

The Ben yararikiye abakunzi be indirimbo yakoranye na Sauti Sol

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2019 9:59
1


The Ben ni izina rinini cyane mu muziki w'u Rwanda. Uyu muhanzi kuri ubu uri mu bayoboye abandi bahanzi kugira abakunzi benshi mu Rwanda, yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n'itsinda rya Sauti Sol naryo rikomeye bifatika muri Kenya no muri Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na The Ben yagize ati "twamaze gukora iyi ndirimbo mu minsi micye irajya hanze,  ni indirimbo mpamya ko izashimisha buri mukunzi wa muzika yanjye ariko nanone ni indirimbo izaba igaragaza urwego abanyarwanda tugezeho Sauti Sol ni abahanzi beza urumva ko ibyo twakoranye ari byiza."

Nk'uko The Ben yabitangarije Inyarwanda, ngo iyi ndirimbo bayikoranye ubwo aheruka muri Africa, kuri ubu uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo arateganya kuganira na Sauti Sol uko bafata amashusho yayo cyane ko yo atafashwe.The Ben ariko kandi yahamije ko azaba asohoye iyi ndirimbo mu gihe bazaba bagifata amashusho yayo azajya hanze vuba cyane.

The BenThe Ben

The Ben muri iyi minsi ni umwe mubahanzi b'abanyarwanda bari gukora cyane, mu minsi ishize yakoze indirimbo yanakunzwe "Fine Girl", abantu bakiyishimira akurikizaho iyo yise "Naremeye" yakurikiwe nindirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise "Ndaje".          

REBA HANO INDIRIMBO "NDAJE" THE BEN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick 4 years ago
    Nibyiza kbs





Inyarwanda BACKGROUND