RFL
Kigali

Ibihumeka byose bishime Uwiteka-Ev Uwagaba Caleb

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2019 21:21
0


Iyo ubabaye mu mutima cyangwa ufite ibintu runaka utumva neza hari ibibazo bikuzamo nk’abandi bose ngo ese kuki ari njye?



Igisubizo nakibona nkoresheje uru rugero ry’umuhanga wavuze ngo “Ahashize si ahacu ngo tuhagarure ariko ahazaza tuhafite mu biganza ngo dutsinde cyangwa dutsindwe” kuba mfite amahitamo ku hazaza hanjye simbiterwa n'uko nkomeye cyangwa noroheje, si umubare w'amafaranga ntunze kuri konti yanjye cyangwa umuryango nkomokamo ndetse n’urwego rw'amashuli mfite, ahubwo mbifashwamo n'uko nkiri muzima ndetse ubuzima mbuheshwa n'uko ngihumeka.

Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro 25:8 iravuga ngo “Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.

1.      Aha nakuyemo isomo ry’uko Umwuka mpumeka aricyo kintu cy'agaciro mfite ni cyo kintu nifuza kurinda kuruta ibindi byose kuko nkiwufite mba mfite ubushobozi bwo guhindura byose nshobora gufata icyemezo uko mbishatse, binkundiye najya aho nshaka, bitangoye navuga ijambo ryose rinjemo.

2.      Zaburi 150:6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.

Nkwiriye kubaho ubuzima bushima Imana uko ndi kose kuko kuba ngihumeka nabwira inshuti zanjye ko nzikunda, nzikumbuye yewe naririmba nkanaseka, ndacyafite uburyo nashima Imana ku byo yakoze ku buzima bwanjye, ariko umunsi nzaba ntakibasha kuvuga wenda bitewe n'uburwayi, impanuka, n'ibindi, aha niho nzakoresha umutima wenda n'ubwoko ariko simbizi kuko ibyo nzi ni ibyo ndimo ncamo none. Umwuka mpumeka ni icyifuzo kuri benshi! Ubanza utabizi utabyibuka uburyo umwuka uhumeka uhenze. 

3.      Uko ndi hari benshi babyifuza

Kuko benshi bawutwara mu masakoshi yabo, cyangwa bakawubaha mu macupa (Oxygen), ikiba kigamijwe ni ukubaha ku mwuka wowe udaha agaciro! Uko nguko uri ukwiriye kubishimira Imana yego hari ibyakunanaiye kugeraho kandi ntukirenganye kuko si wowe wa mbere binaniye keretse niba waratsinzwe utagerageje zirikana ko Imana ariyo yonyine ikwiriye gushimwa kuko ariyo izi neza ububiko bw'umwuka uhumeka.

4.     Burya ugiye kwa muganga ukabasaba ko bakwereka mu cyumba cy'indembe ha handi haba abantu bahumekera mu mashini arizo zishinzwe kubaha ubuzima ari wo mwuka nibura wakongera ugatekereza. Njyewe narahageze mpagera umufasha wanjye nakundaga by'agahebuzo ari ho arwariye ndetse yahamaze iminsi igera kuri cumi n’itatu aho kumuvugisha byaba ari nko kwisubiza ndetse n'abo bari barwaranye nta wari ufite amahitamo y'icyo yarya cyangwa yanywa, gutembera bitagikunda ubwange nahakuye isomo ndetse namenye neza agaciro k’umwuka mpumeka.

Inyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com/

Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND