Iyo ubabaye mu mutima cyangwa ufite ibintu runaka utumva neza hari ibibazo bikuzamo nk’abandi bose ngo ese kuki ari njye?
Igisubizo nakibona nkoresheje uru rugero ry’umuhanga wavuze ngo “Ahashize si ahacu ngo
tuhagarure ariko ahazaza tuhafite mu biganza ngo dutsinde cyangwa dutsindwe”
kuba mfite amahitamo ku hazaza hanjye simbiterwa n'uko nkomeye cyangwa noroheje,
si umubare w'amafaranga ntunze kuri konti yanjye cyangwa umuryango nkomokamo
ndetse n’urwego rw'amashuli mfite, ahubwo mbifashwamo n'uko nkiri muzima ndetse
ubuzima mbuheshwa n'uko ngihumeka.
Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro
25:8 iravuga ngo “Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka
myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje
neza, asanga bene wabo.
1.
Aha nakuyemo isomo ry’uko
Umwuka mpumeka aricyo kintu cy'agaciro mfite ni cyo kintu nifuza kurinda kuruta
ibindi byose kuko nkiwufite mba mfite ubushobozi bwo guhindura byose nshobora
gufata icyemezo uko mbishatse, binkundiye najya aho nshaka, bitangoye navuga
ijambo ryose rinjemo.
2.
Zaburi 150:6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.
Nkwiriye kubaho ubuzima bushima Imana uko ndi kose kuko kuba ngihumeka nabwira inshuti zanjye ko
nzikunda, nzikumbuye yewe naririmba nkanaseka, ndacyafite uburyo nashima Imana
ku byo yakoze ku buzima bwanjye, ariko umunsi nzaba ntakibasha kuvuga wenda
bitewe n'uburwayi, impanuka, n'ibindi, aha niho nzakoresha umutima wenda
n'ubwoko ariko simbizi kuko ibyo nzi ni ibyo ndimo ncamo none. Umwuka mpumeka ni
icyifuzo kuri benshi! Ubanza utabizi utabyibuka uburyo umwuka uhumeka
uhenze.
3.
Uko ndi hari benshi babyifuza
Kuko benshi bawutwara mu masakoshi yabo,
cyangwa bakawubaha mu macupa (Oxygen), ikiba kigamijwe ni ukubaha ku mwuka wowe
udaha agaciro! Uko nguko uri ukwiriye kubishimira Imana yego hari ibyakunanaiye
kugeraho kandi ntukirenganye kuko si wowe wa mbere binaniye keretse niba
waratsinzwe utagerageje zirikana ko Imana ariyo yonyine ikwiriye gushimwa kuko
ariyo izi neza ububiko bw'umwuka uhumeka.
4. Burya ugiye kwa muganga ukabasaba ko bakwereka mu cyumba cy'indembe ha handi haba abantu bahumekera mu mashini arizo zishinzwe kubaha ubuzima ari wo mwuka nibura wakongera ugatekereza. Njyewe narahageze mpagera umufasha wanjye nakundaga by'agahebuzo ari ho arwariye ndetse yahamaze iminsi igera kuri cumi n’itatu aho kumuvugisha byaba ari nko kwisubiza ndetse n'abo bari barwaranye nta wari ufite amahitamo y'icyo yarya cyangwa yanywa, gutembera bitagikunda ubwange nahakuye isomo ndetse namenye neza agaciro k’umwuka mpumeka.
Inyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com/
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)
TANGA IGITECYEREZO