RFL
Kigali

Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda yateguye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2019 19:23
1


Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda na cyane ko amenshi muri yo yayatanze kubona izuba, igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, USEI Ministries, n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.


Alarm Ministries iri gutegura ibirori izizihirizamo isabukuru y'imyaka 20

Alarm Ministries batumbagirijwe izina n'indirimbo zitandukanye zirimo; Songa Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye. Kuri ubu aba baririmbyi bakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo; Turakomeye na Hashimwe. Iri tsinda benshi bakunze mu ndirimbo zitandukanye, kuri ubu rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20. Ni ibirori bikomeye bizaba mu minsi 7 (tariki 25/08-01/09/2019), gusa igikorwa nyamukuru kizaba ku munsi 7 ari wo tariki 01/09/2019. 

Justin Muhorane Ruturwa umuririmbyi wa Alarm Ministries ushinzwe itangazamakuru muri iki gikorwa cy'isabukuru y'imyaka 20, yabwiye Inyarwanda.com ko ibirori nyirizina bizabera muri Camp Kigali tariki 01/09/2019. Andi makuru kuri ibi birori, yadutangarije ko bazayashyira hanze mu minsi iri imbere. Yavuze ko bafite ishimwe rikomeye mu mitima yabo aho bashimira Imana ku bwa byinshi yabakoresheje mu myaka 20 bamaze mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo. Yahamagariye buri wese ukunda Alarm Ministries kuzifatanya nayo muri ibi birori bagafatanya gushima Imana.


Alarm Ministries yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

REBA HANO 'HARIHO IMPAMVU' YA ALARM MINISTRIES








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutegetsi Bonheur4 years ago
    Ndabifuriza jugera kubindi bikogwa byinshi kndi byiza





Inyarwanda BACKGROUND