Ntigurirwa Hyppolite yasoje urugendo rw’iminsi 100 akora n’amaguru azenguruka u Rwanda. Ni urugamije gusaba abantu kubiba amahoro ariko nanone yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu musore wari wiyemeje kuzenguruka u Rwanda rwose yasoreje urugendo rwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Uru rugendo yarutangiriye mu
ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi ari naho akomoka akaba yaratangiye
tariki 15 Mata 2019. Ni urugendo yakoze afite intego yo kuzenguruka u Rwanda mu
minsi 100. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019 ni bwo yasoje urugendo rwe
nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose agenda n’amaguru.
Ntigurirwa yahagurutse ku Ruyenzi yerekeza mu
mujyi wa Kigali ubwo yasozaga urugendo rwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga
2019 aho yashyikiye ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ahasoreza urugendo
rwe. Akigera ku rwibutso yasanganiwe n’itangazamakuru ryamuganirije ku by’urugendo
rwe.
Avuga ko uru rugendo rw'iminsi 100 ari kurukora yibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse ubwo yari afite imyaka irindwi,
akarwifashisha ahamagarira abantu amahoro, ubwiyunge n'ubworoherane. Ati:
"Nakoze ingendo ndi umwana mpunga abicanyi, ni zo zanteye kuvuga nti
nagenze, nkibuka iyo nzira y'umusaraba".
Abajijwe impamvu yahisemo
gukora uru rugendo n’amaguru yagize ati: "Hari ibikorwa uri mu modoka
utashobora gukora, aho nyura hari aho banyereka agasozi bakambwira amateka yako
nkakazamuka nkareba abagatuye nkaganira nabo".
Ntigurirwa usanzwe ari umukozi
w'ikigo kitegamiye kuri leta yasabye ikiruhuko cy'akazi cy'amezi ane adahembwa
ngo agere ku cyifuzo cye. Avuga ko amazi n'ibyo kurya akenera ku rugendo
abigura amafaranga yizigamiye mbere ndetse ubu amaze gukoresha arenga Miliyoni
y’amafaranga y’u Rwanda, ubundi agafashwa n'abantu bumva inkuru ye bakaza
kwifatanya na we cyangwa inshuti zikamucumbikira aho ageze.
I Kigali aho yasoreje urugendo rwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yahaganiriye n'abantu byinshi yahuye nabyo muri uru rugendo rwe rw'iminsi 100 ndetse anerekana incamake z’uru rugendo mu buryo bw’amashusho cyane ko yarukoranye n’umunyamerika w’umukorerabushake wagiye amufasha gufata amafoto n’amashusho.
REBA HANO IKIGANIRO YAHAYE ITANGAZAMAKURU UBWO YARI AMAZEKUGERA MU MUJYI WA KIGALI
Abanyamakuru basanganiye uyu musore mu nzira
Yasoreje urugendo rwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
TANGA IGITECYEREZO