RFL
Kigali

Boeing ishobora guhagarika burundu ikorwa rya 737 Max iherutse gukora impanuka muri Ethiopia

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2019 17:00
0


Boeing nirwo ruganda runini kandi rukomeye kurusha izindi rukora indege, gusa rumaze iminsi mu bihombo kubera ihagarikwa ry’indege zabo zo mu bwoko bwa 737 Max biturutse ku mpanuka zidasobanutse z’indege zo muri ubu bwoko zimaze kwivugana amagana y’abatuye isi.



Kuri ubu Boeing yatangaje ko ishobora guhagarika burundu gukora indege zo mu bwoko bwa 737 Max kubera ibihombo imaze kugira bigera kuri miliyari 3.4 z’amadolari. Sosiyete zitandukanye ku isi zigenzura iby’ingendo zo mu kirere zagiye zigaragaza ko hari imbogamizi ikomeye mu kwemerera izi ndege za Boeing 737 Max kuba zakongera gufata ikirere, gusa umuyobozi wa Boeing Dennis Muilenburg avuga ko afite icyizere ko m’Ukwakira izi ndege zizaba zongeye kwemererwa kuguruka.

Mu gihe ariko ngo bategereje ko izi ndege zisonerwa, Boeing yiyemeje kugabanya ikorwa ry’izi ndege, hatagira igihinduka bakanareka burundu kuzikora. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max ya Ethiopian Airlines yari ivuye i Addis Ababa muri Ethiopia yerekeza i Nairobi muri Kenya yakoze impanuka ihitana abantu 157 bose bari bayirimo. Mu mezi 5 yabanje, indege yo muri ubu bwoko kandi ya Lion Air/Indonesia nayo yakoze impanuka yivugana abantu 189.


Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zahagaritswe kuguruka, ziparitse ku kibuga cya Boeing kiri muri Seattle, Washington

Boeing igira abakiliya mu bihugu 150 byo ku isi, kuri ubu ikaba itegereje uruhushya ruturuka mu masosiyete ashinzwe kugenzura ingendo zo mu kirere, kugira ngo bemerere Boeing 737 Max kongera gufata ikirere. Ubundi buri kwezi indege za Boeing 737 Max zakorwaga ari 52 ariko zimaze kugabanywa zigera kuri 42. Uretse kuba ibi bigabanya amafaranga Boeing yinjiza ku ndege icuruza, bituma n’izakozwe zitajya ku isoko kuko nta muntu wazigura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND