RFL
Kigali

Umwambaro wa “Bikini” ugomba gusimbuzwa “Incabure” ku mukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2019 11:12
2


Mu minsi ishize ni bwo irushanwa rya Miss Supranational ryakuruye impaka hano mu Rwanda, zikuruwe no kuba abakobwa baryitabira bakunze kwambara utwenda tw’imbere mu gice cyo kwiyerekana bambaye umwambaro wo kogana. Kuri ubu izi mpaka zamaze kuvugutirwa umuti ndetse igisubizo kiraboneka.



Mu Rwanda muri iyi minsi abakobwa bifuza kuzitabira irushanwa rya Miss Supranational batangiye kwiyandikisha ndetse mu minsi iri imbere hazatoranywa abakobwa bahatana ndetse havemo umwe uzatsinda yegukane ikamba n’itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational. Nyuma y’izi mpaka abategura iri rushanwa bicaranye n’ubuyobozi bwa RALC bagirana ibiganiro byimbitse.

Muri ibi biganiro nk'uko amakuru ava muri RALC abihamya barebeye hamwe impamvu izi mpaka zikunze kuvuka hanarebwa icyakorwa ngo impaka zishire. Aha bemeranyije ko abategura Miss Supranational mu Rwanda basabwa gukora irushanwa kugira ngo uzahagararira u Rwanda abe ari umukobwa watowe wanahawe inshingano zo guhagararira u Rweanda kurusha kuba bakohereza uwo bashaka.

Mu gutegura iri rushanwa abahagarariye Miss Supranational basabwe na RALC ko bakurikiza amategeko n’amabwiriza yashyiriweho amarushanwa y’uburanga mu Rwanda. Umwe mu bayobozi ba RALC waganiriye na Inyarwanda yadutangarije ko bageze ku ngingo ya Bikini, basabye abategura irushanwa ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational azakoresha incabure aho kwambara Bikini.

Miss Umwali Neema na Mutesi Aurore banze kwambara Bikini muri iri rushanwa,...

Abajijwe impamvu y’incabure, umuyobozi muri RALC waganiriye na Inyarwanda yatangaje ko basanze umukobwa wambaye incabure yaba yambaye umwambaro ujyanye n’umuco kurusha uko bakwambara Bikini umwambaro wo kogana nyamara mu Rwanda atari ibintu by’abanyarwanda bo ha mbere. Yagize ati” Urumva umukobwa wambaye incabure byibuza hari icyo azaba avuze ku irushanwa anerekana umuco nk’umunyarwandakazi, turacyaganira wenda bizarangira twumvikanye kandi impinduka zose muzazimenya.”

Sonia Gisa ni we munyarwandakazi wa mbere wambaye utwenda two kogana ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss Supranational, byamuhesheje amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Africa (Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika). Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa4 years ago
    Ntabwo ari incabure ni ishabure
  • nadjibu4 years ago
    oya nibyo





Inyarwanda BACKGROUND