Mu gihe habura igihe gisaga ibyumweru bibiri kugira ngo ngo hatangire imikino mpuzamahanga ya Gisirikare y’Akarere ka Afrika y’i Burasirazuba, aho APR FC izahagararira u Rwanda, abakinnyi ba APR FC basabwe kwiyogoshesha imisatsi kugira ngo bazabe basa neza.
Tariki ya 8 kugeza 22
Kanama 2019 muri Kenya hazaba hakinwa imikino ya Gisirikare izahuza amakipe
aturutse mu bihugu nka: Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Rwanda na South Sudan.
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yiyogoshesha umusatsi
Mu gihe ikipe ya APR FC
yitegura iyi mikino nk’ikipe izahagararira u Rwanda, ubuyobozi bw'iyi kipe y’ingabo
z’igihugu bwasabye abakinnyi kwiyogoshesha. Ku mbuga nkoranyambaga
hatangiye gusakara amafoto y'aba
bakinnyi bambaye imyambaro y’ingabo z’igihugu bigaragara ko biteguye iri
rushanwa.
Djabel Manishimwe nawe wamaze kwiyogoshesha umusatsi
Danny Usengimana wamaze gukuraho umusatsi ndetse n'ubwanwa
Ni imikino ya Gisirikare
igiye kuba ku nshuro ya 12, aho yatangiye mu mwaka wa 2015. Iyi mikino kandi
uyu mwaka izabera mu gihugu cya Kenya ikaba yaherukaga kubera mu gihugu cy’u Burundi
mu mwaka wa 2017.
Nigena Clement mu myenda y'ingabo z'igihugu
Byiringiro Lague nawe mu myenda ya Gisirikare
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO