RFL
Kigali

APR FC yasabye abakinnyi kwiyogoshesha umusatsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/07/2019 11:07
11


Mu gihe habura igihe gisaga ibyumweru bibiri kugira ngo ngo hatangire imikino mpuzamahanga ya Gisirikare y’Akarere ka Afrika y’i Burasirazuba, aho APR FC izahagararira u Rwanda, abakinnyi ba APR FC basabwe kwiyogoshesha imisatsi kugira ngo bazabe basa neza.



Tariki ya 8 kugeza 22 Kanama 2019 muri Kenya hazaba hakinwa imikino ya Gisirikare izahuza amakipe aturutse mu bihugu nka: Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Rwanda na South Sudan.

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yiyogoshesha umusatsi

Mu gihe ikipe ya APR FC yitegura iyi mikino nk’ikipe izahagararira u Rwanda, ubuyobozi bw'iyi kipe y’ingabo z’igihugu bwasabye abakinnyi kwiyogoshesha. Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amafoto y'aba bakinnyi bambaye imyambaro y’ingabo z’igihugu bigaragara ko biteguye iri rushanwa.

Djabel Manishimwe nawe wamaze kwiyogoshesha umusatsi

Danny Usengimana wamaze gukuraho umusatsi ndetse n'ubwanwa

Ni imikino ya Gisirikare igiye kuba ku nshuro ya 12, aho yatangiye mu mwaka wa 2015. Iyi mikino kandi uyu mwaka izabera mu gihugu cya Kenya ikaba yaherukaga kubera mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2017.

Nigena Clement mu myenda y'ingabo z'igihugu

Byiringiro Lague nawe mu myenda ya Gisirikare 

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahmed ahmed4 years ago
    Lague ndabona yeteye imfaransa 👌👌
  • evani4 years ago
    hhhh byiz
  • Theophile ndayishimiye4 years ago
    Aba batype nubundi bari barayobye ndabona igisirikare kibabereye
  • Joe4 years ago
    Aba basore urabona bacyeye,bafite isuku, barasa neza bamaze kwiyogoshesha. Ariko n'ubundi mbona abakinnyi b'abanyarwanda bakwiye kuba baretseibyo kwigira aba stars kandi bagitaguza, ntaho baragera, yewe no mu karere dutuyemo! Ahubwo ibyo APR yakoze n'andi makipe yose akwiye kubikora. Iby'imisatsi,imyambarire, tatous, kwiyita amazina y'abakinnyi b'ibihangange ubona abakinnyi bacu babishyiramo umutima cyane kurusha gukora mu kibuga n'imyitozo ihoraho, by'umwihariko ku giti cyabo, ntibategereze ibya coach gusa. Ni kimwe na bamwe biyita abahanzi nta ndirimbo n'imwe bafite, ari ukwirirwa basubiramo iz'abandi, yanagirango arahimbye ukumva ateye agahinda kuko nta nganzo yifitemo! Ariko wareba uko abigendera ukaba wakeka ko ari umuhanzi w'igitangaza! Abenshi mu bakinnyi bacu nibuze bajye barebera kuri bakuru babo bafite aho bageze muri ruhago n'ubwo nabo bidahambaye cyane, nka ba Tuyisenge, Sibomana, Kagere, Karekezi, Mulisa, Gatete, Mbonabucya.. n'abandi bahuriye ku kuba bashishikazwa cyangwa barashishikajwe no gukora aho kugira inyogosho zidasanzwe no kwambara ibikufi bidasobanutse, amakabutura n'amapantara munsi y'ikibuno etc....ngo barigana ab'Iburayi kandi mu kibuga badashobora no gukora 1/100 cy'abo. APR nihe abo bana discipline, nabo bakore cyane, babashakire abatoza beza n'imikino myinshi n'amakipe akomeye, ntibazatinda kuzamura urwego no kugurwa n'amakipe yo hanze maze batere imbere,bityo na ruhago yacu itere imbere. Kiriya gikombe kandi bazakizane! Good luck
  • Manzi4 years ago
    Nge mbona iryo tegeko ryo kwiyogoshesha Atari sawa! Burya coiffe yumukinnyi hari ukuntu ikanga umu adversaire. Hari nukuntu umukinnyi iyo afite coiffe atishimiye bimugabaniriza confidence.
  • kamoso4 years ago
    Ahhhhhhh ndabon ar dangeux wangu wwwwwq aba commando!!!!!
  • Narumiwe Binyoma4 years ago
    Ariko ibyo dukora tuba tubeshya abandi cg tuba twibeshya. Bati ikilo ya gisirikari new mukikorera ikipe y'abasivili mwahimbiye amakarita ,amapeti n'imyenda ya gisirikari.Kuki ibinyoma nk'iyi Igihugu kibemera?No sense! !!Ubwo at niyo mwatsinda mwaba mwaranyuze mu kuri?birasrkeje
  • Juan damacene Niyongira 4 years ago
    ndabishimye kbs nibyiza bagomba kwiyogoshesha bakamenya ko kuza mwikipe yingabo ntamikino kdi tubifurije itsinzi tubarinyuma k
  • musabyimana dominique4 years ago
    kubeshya nibibi iyikipe iranyurana umucyope
  • Leonce Mbarushimana4 years ago
    Turabashyigikiye pee!!!
  • Mr single James AkA tuyisenge4 years ago
    Nubundi ibusanzwe nangabo igira umusatsi barogoshe kandi bameze neza baraberewe tubifurije urugendo rwiza Kandi nitsinzi twizereko izaataha murwagasabo THANKS.





Inyarwanda BACKGROUND