RFL
Kigali

Menya 'Music Streaming Services' uburyo bugezweho wakoresha ubyaza umuziki amafaranga menshi aruta ava mu bitaramo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/07/2019 20:13
2


Music Streaming Sevices ni uburyo bugezweho mu gucuruza imiziki burangamijwe imbere n’ikornabuhanga mu gufasha ibigo biwucuruza na ba nyiri ibihangano kubona amafaranga atagagira ingano. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bugezweho bwo gucuruza umuziki n'uburyo bukoramo n'uko wabukora bukagira aho bukugeza.



Music streaming services ni uburyo bugezweho bukoreshwa mu kubyaza amafaranga ibihangano by’umuziki gusa hari n'ahandi bukoreshwa urugero nko kureba film ndetse no kuri video games, bukaba ari uburyo buri gukoreshwa cyane cyane n'abanyamerika n'abanyaburayi. 

Ni ho iyi nzira yo kugurisha umuziki iganje cyane kuko nta muntu ukinyotewe no gushaka kubika cyangwa ibyo twita downloading ku ndirimbo kuko murandasi yarabikemuye. Kubera iterambere rya murandasi hari application nyinshi ziba zibitsemo imuziki hafi ya yose yo ku Isi, aho ibigo bigenda byubaka iyi application biba bigamije gufata imiziki y'abahanzi bikayegereza abakunzi bayo.

Mu mateka ya muziki Napster ni yo music streaming services yabayeho bwa mbere ikaba yaratangiye ahagana muri 1999  binyuze muri website yakoraga mu buryo bwitwaga peer to peer yakoreshwaga mu gusangira muziki gusa byatangiye ari Ubuntu nta kiguzi. Nyuma 2003 ni bwo binyuze mu kigo cya apple steven Job yatangije itunes aho kumanura indirimbo kuri murandasi (downloading) byasabaga kwishyura agera kuri 0.99$.

Muri 2005 nibwo iyitwa Pandora music nayo yaje iza ifite udushya turuta utwa Itunes irakundwa cyane nyuma yaho nibwo za Spotify, Amazon, Netflex, Tidal na Google play music byaje ndetse n'izindi nyinshi cyane. Icyo ibi bigo bikora byo bikorana n'abahanzi bakagira amasezerano bagirana hanyuma byo icyo bikora byubaka iyi system izajya ibikwamo iyi miziki, abakunzi b'umuziki bakajya baza bakayigura.

Mu Rwanda, MTN yari yabigerageje gusa urebye ntibiritabirwa ku rwego rushimishije kuko akenshi imbogamizi y'iyi service hano muri Afrika ni uko tugifite ikibazo cya murandasi (internet) idahagije yewe n'abayifite bamwe ntibarasobanukirwa uko bikora cyangwa inyungu ziri mu gukoresha ubu buryo.


Image result for people listening to music

Inyungu z’umukunzi w’umuziki mu gukoresha iyi nzira yo kumva umuziki igezweho (music streaming services)

Ni ukuvuga niba ukunda umuhanzi uhora umwifuriza gutera imbere kandi iri terambere namara kurigeraho azahora akora ibyiza yaguke kandi ajye ahora agushimisha binyuze mu bihangano binoze azajya akora, ibi bikazagerwaho binyuze mu nzira yuko twakumva ko kugura umuziki atari igihombo ahubwo ari ishema ryo gushyigikira abadufasha kwishima mu bikorwa byacu bya buri munsi.

Akenshi iyi nzira igezweho icyo idufasha ni uko indirimbo igezweho uhita uyimenya bidasabye kubyumvana undi muntu cyangwa ngo ubyumve kuri radiyo kuko iyo igisohoka ihita ijya muri ya application ikabikwa mu ndirimbo nshya nawe ugahita uyibona. Ikindi ni uko iyo waguze icyo abonoma ushobora kumva imiziki myinshi bitagusabye kuyuzuza muri telefone cyangwa muri mudasobwa.

Inyungu z'umuhanzi ndetse n'uburyo yakoresha streaming services mu kubyaza umusaruro ibihangano bye!Image result for images of artist with  musics streaming servicesIngunyu z’umuhanzi ni nyinshi kuko amafaranga yavuye mu muziki wacurujwe na cya kigo runaka barayagabana, akenshi umuhanzi ni we utwara menshi noneho wa muhanzi akabasha kunguka anabasha kumenyekana hirya no hino ku isi bityo akaba yajya akora ibitaramo mu bice byinshi by'isi. Abahanzi bo muri Amerika nibo bakoresha ubu buryo bugezweho mu kugurisha umuziki. 

Urugero rufatika ni uko umuhanzi Drake ariwe wabaye uwa mbere umwaka ushize mu kugurisha umuziki, ibintu byanatumye aba umwe mu bahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2018 bimuhesha ibihembo byinshi. Akenshi kugira ngo tumenye indirimbo zigezweho ahanini ubu ni uko tuba twumvise Radiyo cyangwa twarebye television zimwe na zimwe cyangwa abo twakwita abasirimu bakayibona kuri Youtube nyamara hari inzira twabikoramo tukajya tubimenya bitatugoye nta bundi buryo usibye guteza imbere music streaming services. 

Music Streaming services izatera imbere binyuze mu kuba buri muhanzi ndetse n'abandi bakora ibijyanye n'umuziki bamaze kumenya imikorere yayo ndetse bakayiha agaciro kuko ubundi iyi nzira ibyara amafaranga kurusha no gukora ibitaramo cyangwa ubundi buryo bundi dutekereza kandi ubu buryo ni nabwo byasimbuye kugurisha CDs kubera ikoranabuhanga rya murandasi riri gutera imbere.

Ubu abantu bagikoresha iyi nzira yo kugurisha CDs ni abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Uwiteka nabwo zikagurwa n'abakirisito bazi imvune z'umuhanzi twabyita nko kumurwanaho. Iki kibazo ntabwo kiri ku banyamuziki gusa kuko hano mu Rwanda ababa mu mwuga wo gukora filime bafite ikibazo cy'uko nta muntu ukizigura kubera CDs zacitse, aho isigaye igurwa n'umwe akaziha abandi binyuze mu ikoranabuhanga, igisubizo nta kindi kuri iki kibazo usibye streaming services.

Ese uyu muziki ujyanwa na nde muri ibi bigo biwucuruza?

Image result for images of tunecore log

Uyu muziki uko ugera muri ibi bigo biwucuruza nta kuntdi usibye inzira ebyiri; hari ukuwufata ukawujyana wowe nk'umuhanzi ku bwawe cyangwa ukawuha ibindi bigo byiyemeje gucururiza cyangwa gusakaza imiziki ahantu hose urugero twavuga ibigo bizwi cyane nka Tunecore na DistroKid. Imikorere y'ibi bigo byo icyo bikora ni ugufata imiziki yawe yose bikayikugereza kuri bya bigo bikora streaming services aha twavuga niba uhisemo tunecore izafata indirimbo zawe zose izikugereze ku ma streaming services yose abaho nka Pandora, Spotify cyangwa Apple.

Hano umuziki bazawuhageza nk'uko wabihisemo. Uko uzabikora wowe uzajya kuri tunecore ufungure account ubishyure amafaranga noneho nyuma bajye bagucuruza muri bya bigo byose bicuruza umuziki amafaranga azava mu ndirimbo zawe yose bo bayaguhe. Urugero tunecore kugucururiza album imwe baguca 29.9$ ku mwaka wa mbere naho indirimbo imwe baguce 9.9$ noneho bo icyo bazakora ni ugufata indirimbo zawe bakazohereza kuria bya bigo byose bikora streaming services. Ikigo cya DistroKid ni cyo gihendutse kuko ku mwaka wa mbere ushyiraho album bakaguca 19.9$ kandi iriho indirimbo umubare wose ushaka.

ESE STREAMING SERVICES YABA IKORESHWA MURI AFRICA?Related imageUkuri kuzima ni uko streaming service muri Afrika ikiri hasi cyane, ibihugu biri muri Afrika bigerageza gukoresha ubu buryo harimo Nigeria, Afrika y'Epfo na Tanzania nabyo bikiri hasi ugereranyije n'isi yose muri rusange. Music streaming services za mbere ziba muri Afrika:

1.Simfy Africa (South Africa)

2. Spinlet (Nigeria)

3. Tigo (Tanzania/Ghana)

 4. Mdundo (Kenya)

5. iRoking (Nigeria)

6. Vuga (Nigeria)

7. Mziiki (Tanzania)

8. Mkito (Tanzania),

9. Orin (Nigeria)                                                                     

1o. Las Gidi Tunes (Nigeria).

Gusa kubera ubu buryo butaragira aho bugera muri Afrika biragoye kumenya abahanzi bakoreye menshi kurusha abandi, gusa ikigaragara ni uko n'ubundi ari abanya Nigeria dore ko aribo twakwita ibendera rya muzika ya Afrika nubwo harimo abandi baturuka mu bindi bihugu bitandukanye bya Afrika ariko abo muri Nigeria ni bo biganje. 

Gusa mu munsi ishize indirimbo y'umuhanzi w'umunya Tanzania, Diamond Platinumz ahuriyemo na Rayvanny "Tetema" yigeze kuba indirimbo ya mbere kuri Spotify. Dushingiye kuri iki ni uko umuziki wo muri Afrika ukunzwe n'ubwo iri koranabuhanga ritaragera ku rwego rugaragara.

Hano mu Rwanda, Streaming dufite harimo MTN player ndetse na Inyarwanda music, gusa byose biracyari ku rwego ruringaniye kuko MTN Player nubwo ikora ntabwo iratangira kugurisha cyane naho Inyarwanda Music yo ni Ubuntu ariko nayo urebye uburyo abantu bumva umuziki biracyari hasi cyane. Izindi nzira zihari zo kubona umuziki nyarwanda bukoreshwa hano bwose ntabwo ari 'streaming' ni 'downloading'.

Image result for images MTN play Rwanda logo

Ushobora kwibaza uti 'ese abahanzi bo mu Rwanda streaming services barayikoresha' ?

Igisubizo ni yego abahanzi ba hano mu Rwanda harimo bacye bakoresha 'music streaming services' gusa ni bacye ugereranije n'abakabaye bayikoresha. Ikizwi ni uko n'abayikoresha akenshi ari itunes gusa hari n'abakoresha za nzira twavuze haruguru zifasha abahanzi gukwirakwiza umuziki wabo ku isi hose. 

Igisa n'umwanzuro kuri ikibazo akenshi ntawe twarenganya ntarirarenga twahera ubu tukabigeraho kuko nubwo mu Rwanda batawugura hari abanyarwanda cyangwa abandi bakunzi ba muzika nyarwanda baba hanze y'u Rwanda bajya bagura uyu muziki twawubagejejeho.  

Streaming services 5 za mbere ku isi

1.      Spotify

2.      Apple music

3.      Tidal

4.      Google Play Music

5.      Amazon Music Unlimited

Izi streaming services zose icyo zihuriyeho ni uko ku muntu umwe atanga 9.9$ ku kwezi kose naho ibyo zigiye zitandukaniyeho hari umubare w'indirimbo imwe iba igiye ifite n'uburyo indirimbo ziba zitondetse cyangwa uburyo application igaragara binatuma ishobora gukundwa kurusha izindi.

Abahanzi bakoreye amafaranga menshi menshi muri streaming services ku isi kurusha abandi muri 2018 tugendeye ku rutonde rwasohowe na IFPI

1.      Drake

2.      BTS

3.      Ed Sheeran

4.      Post Malone

5.      Eminem

6.      Queen

7.      Imagine Dragons

8.      Ariana Grande

9.      Lady Gaga

10.  Bruno Mars

Itandukaniro riri hagati ya music streaming services na music downloading.Image result for images of streaming vs download

Music Streaming services ni uburyo bukoreshwa mu kumva imiziki  hifashishijwe murandasi (internet) ushobora kuba wishyuye cyangwa wumva ku buntu, naho download ni uburyo bwo kumanura cyangwa se kubika ikintu mu bubiko bwawe ukoresheje murandasi hanyuma ukaza kukireba cyangwa ukaza kucyumva bitagusabye kongera gukoresha murandasi. 

Ku bijyanye no kugura streaming ndetse na download, ikiza muri byo urebye streaming services ni yo nziza kuko iyo waguze icyo twakwita abonoma wumva imiziki igezweho ndetse hari n'ama streaming services ushobora gukoresha bakajya bagukorera playlists zimeze neza wagira ngo ni umu Dj mwicaranye.

Ibi bituma itandukana no gukora download aho wishyura indirimbo imwe cyangwa filime ukayitunga ubuziraherezo cyangwa rimwe na rimwe ukayibonera Ubuntu. Gusa wibuke akenshi mu bihugu byo muri Afrika izi services tuzibonera Ubuntu gusa mubihugu bya Amarika hari indirimbo zumvirwa Ubuntu cyangwa zikabikirwa Ubuntu (download).

Uburyo umuhanzi cyangwa ushinzwe kurebera inyungu z'umuhanzi abona aya mafaranga!

Aha uburyo bwo kubika amafaranga cyangwa buryo ki bya bigo byohereza amafaranga biterwa n'amahitamo ya muntu, gusa ubukoreshwa cyane ni konte ya Banki ndetse na sheki. Igikoreshwa na benshi ni konte ya Banki aho uyitanga bakajya boherezaho amafaranga yavuye mu bihangano byawe. 

Uburyo bukoreshwa n'umuhanzi mu gutanga ya mafaranga ameze nk'ay'ubugure bwo kuzamugereza imiziki ye ku bantu boze bayishaka binyuze muri bya bigo bikora streaming services nawe azabikora uko nabwo azakoresha konte ya banki bayabone bamucururize. Haruguru twabonye ibigo bibiri gusa hari n'ibindi byinshi bikora nka byo.

Music Streaming services ni inzira ihamye yo gucuruza imiziki igezweho kandi biroroshye kuyikoresha kuri buri wese ubishaka. Iyi nzira y'igurishwa ry’umuziki ikaba ivamo amafaranga aruta ayo umuhanzi yakura mu bitaramo bisanzwe kuko iyi nzira umuhanzi yishyurwa igihe cyose igihangano cye cyakoreshejwe. 


'Logo' ya Inyarwanda Music (Rwandan Music Streaming Services)

Inyarwanda Music ni streaming services ikoresha website yayo ariyo http://music.inyarwanda.com aha ukaba wajya uyisura ukabona indirimbo zigezweho ndetse waba uri n'umuhanzi nawe wazana indirimbo zawe tukazigeza ku bakunzi ba Muzika tugafatanya muri uru rugendo rw’ikoranabuhanga muri muzika nyarwanda. 

Ku muhanzi nyarwanda cyangwa undi wese wacyenera ibisobanuro cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwose twashobora kumufasha bujyanye na 'Music streaming services' watugeraho ukoreshesheje iyi Email yacu: info@inyarwanda.com.  

Sources: cnet.com, ifpi.org, consumerreports.org,musicanfrica.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonheurbow4 years ago
    thanks kuriyingingo
  • Louiziano Bolsonaro4 years ago
    maze imyaka icumi nkoresha music streaming





Inyarwanda BACKGROUND