Charly na Nina abahanzikazi bamaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise “Lazizi” bakoranye na Orezi umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu gihugu cya Nigeria ndetse umaze no kubaka izina ku mugabane wa Afurika. Iyi ndirimbo yabo nshya yasohokanye n’amashusho yayo.
Mu minsi ishize ni bwo abagize
itsinda rya Charly na Nina batangarije Inyarwanda ko bagomba gushyira
hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ari nabyo bashyize
mu ngiro, magingo aya bakaba bamaze gushyira hanze iyi ndirimbo “Lazizi” bakoranye na Orezi umuhanzi w’icyamamre
muri Nigeria ndetse no kumugabane wa Afurika. Mu gitero uyu muhanzi aririmbamo yumvikana kenshi avuga ikinyarwanda ururimi yigishijwe n'aba bakobwa.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA LAZIZI YA CHARLY NA NINA NA OREZI
Charly na Nina bashyize hanze indirimbo nshya
Iyi ndirimbo 'Lazizi' yakozwe
mu buryo bw’amajwi na Pastor P mu gihe amashusho yayo yo yatunganyirijwe muri
Swangz Avenue mu gihugu cya Uganda. Iyi ndirimbo ikurikiye izo bagiye bakorana
n'abahanzi b’ibyamamare hanze y’u Rwanda ndetse zikanamamara nka; “Indoro” na
Big Fizzo, “Owooma” na Geosteady ndetse na ” I do” bakoranye na
Bebe Cool.
Lazizi ni indirimbo igiye
hanze ikurikira “Nibyo” aba bahanzikazi bari baherutse gushyira hanze mu minsi
ishize iyi ikaba ari gahunda nshya bihaye yo gushyira hanze ibihangano byinshi
ku buryo abakunzi babo batazongera kwicwa n’irungu ukundi.
REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA “LAZIZI” YA CHARLY NA NINA NA OREZI
TANGA IGITECYEREZO