RFL
Kigali

Hadutse uburyo bushya bwo gutembera u Rwanda aho abantu basura amanywa n’ijoro bacumbikiwe "Overnight Camping"

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/07/2019 10:31
0


"Overnight Camping" ni uburyo busanzwe bwo gutembera ariko butari bumenyerewe cyane mu Rwanda aho abantu bajya gusura agace runaka bakahasura ku manywa ariko na nijoro bakaharara mu rwego rwo kurushaho kumenya ako gace neza. Kuri ubu buryo bwinjiye mu Rwanda aho haje kompanyi izajya ikora ibintu nk’ibi.



Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha Vedaste umuyobozi wa ‘Monkey Tours& Travel’ ngo ubu buryo babuzanye nyuma y'uko bari bamaze kubona ko hari uduce abantu badasura kandi ari uduce nyaburanga. Ikindi ni uko kenshi abantu basura ahantu hanyuranye baba banakeneye kuhamenya yaba ku manywa na nijoro. Ni muri uru rwego rero batangije iki gikorwa cyo gusura ahantu bakaharara, igikorwa bise “Over Night Camping.”

Overnight campingIki gikorwa kigiye kubera i Rubavu

Ubu bukerarugendo bugiye gukorerwa mu karere ka Rubavu tariki 27-28 Nyakanga 2019 aho abashaka kwitabira basabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 40000frw na 70000frw ku bakundana. Aya mafaranga umuntu aba yishyuye aba arimo itike, ihema ryo gucumbikamo, matera yo kuraraho, ibyo kurya, gutembera mu bwato no gukina imikino inyuranye. Abashaka kwitabira bakaba asabwa kwiyandikisha bitarenze tariki 26 Nyakanga 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND