RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Brigitte

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/07/2019 20:29
1


Brigitte ni izina ryitwa ab’igitsina gore rikomoka mu rurimi rwa Irish ruvugwa muri Ireland, umwimerere waryo ni ‘Brighid’ bikaba bisobanura ‘uri ku rwego rwo hejuru (the high one)’ cyangwa se ‘imbaraga (strength)’. Brighid yari ikigirwamanakazi cy’umuriro n’ubusizi.



Imiterere ya ba Brigitte

Agira ubumuntu cyane, arasabana, agira amarangamutima menshi kandi akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa bimubaho. Agira igikundiro kandi aba yifuza gushimwa n’abantu, ni umunyanzozi. Agira ibitekerezo byinshi kandi akururwa n’ahantu hari abantu benshi bafite ibikorwa runaka bibahuje cyane cyane ibyerekeye ubumuntu, dore ko yifuza gushyira umwanya we mwinshi mu bikorwa nk’ibi.

Aba yifuza kumenya ibintu byinshi bitandukanye kandi iyo yifuje kumenya ikintu runaka yerekezayo imbaraga ze zose kugira ngo akigereho. Ku rundi ruhande, yirinda guhangana n’abantu ku buryo ashobora guhitamo kureka ibintu runaka yashakaga mu gihe hari umuntu umubangamiye cyangwa se mu gihe nta mahitamo afite akumva abangamiwe cyane. Agaragara nk’umuntu ucecetse kandi wiyemera gusa ibi ni ibyo guhisha integer nke no kutigirira icyizere agira hamwe n’amarangamutima menshi. Iyo akiri umwana, imikurire ye ishingira cyane ku marangamutima ye, ikintu akunda cyane gishobora kumutera imbaraga zo gukora neza ibintu runaka cyangwa kubyica burundu. Ni ngombwa kumwigisha kuba ku murongo kuko ashobora kuba umunebwe cyangwa akagira akavuyo iyo atabitojwe akiri muto.

Akunda ibintu bihora bihinduka, ntakunda ngo ibintu bihore ari bimwe, agakunda kwigenga. Yifuza kugira urukundo ruhamye, dore ko azi gukunda cyane, yifuza umusore ugwa neza cyane, ugira ubuntu kandi w’intwari, ukuntu amushushanya mu mutwe bikunda kudahura n’abo ahura nabo mu buzima busanzwe. Igihe amubonye, kumukurura biramworohera kuko nawe agwa neza kandi iyo akunze akunda n’umutima we wose. Guhitamo umwuga yishimira gukora biramugora gusa yishimira ibijyanye n’imideli, itangazamakuru, iyamamazabikorwa cyangwa imirimo irimo kujya mu bihugu by’amahanga kenshi. Ashobora kandi guhitamo ibijyanye n’ubuvuzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hitimana fidele 5 months ago
    Ese ibyerekeye kubyo kurakara byo biba bimeze bite? Nikihe kintu cyamubabaza kurusha ibindi?





Inyarwanda BACKGROUND