RFL
Kigali

Igihugu cy’u Butaliyani kigiye kujya kijyana abangavu babaswe no gukoresha telefone mu bigo ngororamuco

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/07/2019 22:29
0


Leta y’u Butaliyani nyuma yo kubona ko urubyiruko rumaze gukoronizwa na telefone, bagize amakenga ko byazateza ikibazo cy'ingutu. Byatumye bazajya babifata nk'uko waba warabaswe n’ikindi kiyobyabwenge icyo ari cyo cyose ndetse bahise bafata imwanzuro wo kuzajya bajyana uwagaragaweho n’iki kibazo mu kigo ngororamuco.



Ikibazo cyo kubatwa na telephone kiri mu ngaruka zikomeye iterambere ry’ikoranabuhanga riri guteza urubyiruko ku isi muri rusange, kuko hafi y'urubyiruko rwose ruri hasi y'imyaka 22 igihe kinini cyabo bakimara bari gukoresha telefone; akenshi bari ku mbuga nkoranyambaga. Igihugu cy’u Butaliyani cyafashe iki kibazo nk'igikomeye n'ubwo benshi ku isi batarabona ingaruka zabyo. Iki gihugu cyatangaje ko polisi yabo igiye kujya ikurikirana iki kibazo yivuye inyuma. 

Umunyapolitikekazi Vittoria Casa wo mu ishyaka rya  Five Star party riri ku butegetsi yatangaje ko iki kibazo cy'urubyiruko ruri kuba imbata za telefone kimaze gufata intera yo hejuru muri iki gihugu byanatumye bafata iki cyemezo cyo gushyiraho isomo ryigisha ubukana byacyo ndetse n'ubuvuzi binyuze mu bigo bisubiza abantu mu buzima busanzwe.

Image result for images of students addicted to the use of mobile telephone

Casa mu gusobanura uko iki kibazo gikomereye igihugu, yavuze ko ngo abana ubu akenshi baba barahahamuwe no kugira ubwoba bwo kubura telefone ndetse no kuba atabonye uburyo bwo gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga (posting). Yongera akavuga ko akenshi urubyiruko rwiga rurara ku matelefone ruri ku mbuga nkoranyambaga binagira ingaruka mu myigire yabo kuko akenshi bibatera kugera ku ishuri bananiwe bakirirwa basinzira mu mashuri.

Hari isuzuma ryakozwe mu Butaliyane basanga nibura urubyiruko 10 ruri hamwe 8 muri bo baba barwaye indwara ya “nomophobia” iterwa no kugira ubwoba bwo kubura telephone ndetse no kubura murandasi (internet). Iki gipimo ngo bakoze cyemeza ko indwara yo gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga (posting) imeze nk'umuntu wabaswe no gukina urusimbi cyangwa imikino y'amahirwe kuko byose biba byamaze kwica utunyangingo tumwe na tumwe two mu mutwe, iyi nayo ikaba iri mu ngingo ziri gushimangira iki gitekerezo. 

Inzobere mu bijyanye n'imitekereze ya muntu Andrew Przybylski ku gipimo yakoreye mu kigo cya Oxford Internet Institute mu Bwongereza we ntabwo yemeranya n'iki gitekerezo cyo kujyana urubyiruko rwabaye imbata y'amatelefone mu bigo ngororamuco. Uyu mugabo we afata iki gitekerezo ngo nk'imikorere mibi cyane. Yatangarije businessinsider.com ko uko iterambere ry’ikoranabuhanga rizamuka n'abantu bagomba kumenya ibyo bakeneye n'ibyo badakeneye. Yagize ati "Kwirinda video game cyangwa izindi application zose zirangaza ndetse n'ibindi bijya gusa nabyo ni ibintu byoroshye cyane”

Iyi nzobere itemeranya n'igitekerezo cy'iri tegeko ryo mu Butaliyani ahuza na zimwe mu nzobere zo mu Bushinwa zivuga ko kuba imbata ya murandasi (internet) cyangwa telefone ngendanwa ari ibintu bigomba kuba ku bantu bose bari mu nzira y’iterambere ry’ikoranabuhanga bo badafata nk'ikibazo cyagakwiye gukurikiranwa na polisi ahubwo umuntu ku giti cye akaba ari we wakwigirira amahitamo.

Image result for images of students addicted to the use of mobile telephoneLeta y’u Butaliyani yahamije ko iri tegeko niritangira gushyirwa mu ngiro bazashyiraho isomo rizajya ryigwa mu mashuri ndetse n'andi masomo azajya atangwa ahantu hose hagaragara ubuvuzi ndetse banajyane abangavu bagaragaweho n’iki kibazo ku rwego rwo hejuru mu bigo bibagorora bikabasubiza mu buzima busanzwe. 

Iki kibazo n'ubwo u Butaliyani ari bwo busa n'ubugiye kugikurikirana bwa mbere, isi yose iragifite aho ibigo byinshi byo mu bihugu bitandukanye umusaruro bababonaga wagabanutse binyuze mu kuba abakozi benshi mu bakiri bato bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga binajyana n'ibihugu bimwe na bimwe bivuga ko izi mbuga nkoranyamabaga zangiza umuco wabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND