Mu mpera z’iki Cyumweru ubwo Ama G The Black yataramiraga i Ngoma mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, yagaragaje ingufu nke cyane mu gihe asanzwe azwiho kugira ingufu nyinshi kuri stage. Nyuma y’iki gitaramo Ama G yatangarije abanyamakuru ko yataramiye i Ngoma arwaye Malariya ikomeye.
Nyuma y'igitaramo cy'i Ngoma Ama G The Black yabwiye abanyamakuru ko ari ku miti ya malariya yandikiwe na muganga. Mu rwego rwo gukurikirana uko ubuzima bw’uyu muraperi buhagaze twagerageje kumubaza uko ameze adutangariza ko atarakira neza nubwo yorohewemo gake, ati” Ndaho ariko sindakira imiti nabonye nyirangiza ariko sinakize.”
Aganira na Inyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 Ama G The Black yaduhishuriye ko atarakira ndetse ngo yiteguye gusubira kwa muganga bakamurebera ikibazo afite. Ama G The Black kuri ubu ntabwo yorohewe n'ubu burwayi bwatangiye kumuyobera mu gihe imiti yayimaze.
Ama G The Black amerewe nabi n'indwara
Ama G The Black nyuma yo
kubona ko atamerewe neza byabaye ngombwa ko yitwaza Eesam umusore wahoze
amufasha ku rubyiniro n'ubundi agaruka kumufasha cyane ko imbaraga yari afite
zari nke cyane. Yatangaje ko atagombaga kureka akazi yasinyiye
amasezerano nk’umugabo ko yagombaga kugerageza akitwara neza.
TANGA IGITECYEREZO