RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Producer Just Blaze, kizigenza mu gutunganya umuziki wa Hiphop ku isi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/07/2019 15:06
0


Justin Smith uzwi cyane nka Just Blaze ni umusore w’imyaka 41, ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye ku isi. Uyu mugabo yagiye akora nyinshi muri alubumu za Hiphop zabiciye bigacika, akorera abahanzi nka Jay Z, Kendrick Lamar, Eminem n’abandi bakomeye.



Just Blaze yavukiye Paterson, New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 08/01/1978. Ni umu producer w’indirimbo ndetse nyuma yaje no kwinjira mu by’ubu DJ. Ibi ariko si byo yahoze akora na cyera kose kuko yari umunyeshuri muri Rutgers University aza kubivamo kugira ngo akurikire inzozi ze z’umuziki.

Ni umuyobozi wa Fort Knocks Entertainment yashinze muri 2004, iyi ni inzu itunganya cyane cyane umuziki wa Hiphop. Zimwe mu ndirimbo yakoze zakunzwe cyane harimo No Love ya Eminem na Lil Wayne, Live Your Life ya TI na Rihanna, Freedom ya Kendrick Lamar na Beyonce n’izindi zitandukanye. Umushinga we uheruka ni aho yakoze kuri alubumu nshya ya Beyonce ‘The Lion King: The Gift’.

UKO YABAYE IGIKOMEREZWA MU GUTUNGANYA UMUZIKI WA HIP HOP

Justin Smith yari umunyeshuri mu bijyanye n’ubuhanga bwa mudasobwa (computer science) ubwo yabonaga amahirwe yo kwimenyereza muri studio yitwa The Cutting Room. Avuga ko aha ari ho yatangiye kujya yitegereza uburyo abantu b’abahanga mu gutunganya umuziki bakora ibintu byabo, kugeza ubwo atangiye kujya yiyigisha ibyo gutunganya umuziki mu masaha y’ijoro. Uko yasigaraga wenyine yiyigisha, abandi bantu bakora muri iyo studio batangiye kujya bumva ibyo yakoze, bamubonamo ubuhanga bukomeye.

Just Blaze ariko nyuma y’uko bamubonyemo impano ndetse abafite za studio bakifuza kumusinyisha, we ntiyashimye ibyo gusinya kuko mu kazi ke yimenyereza yakundaga gusoma amasezerano y’abashoramari n’aba producers bashaka gusinyisha, bituma abona ko atari ibintu we yahitamo gukora kubera uburyo yabonaga abantu babona amafaranga macye ugereranyije n’ayo bari bakwiye. 

Kutizera abantu nabyo byatumye afata umwanzuro wo gukomeza gukora yigenga nta masezerano amuzitiye. Yakomeje gukora gutyo nk’umukozi bisanzwe gusa nyuma y’akazi agakomeza kwitoza ibyo gutunganya umuziki, kugeza ubwo abantu benshi batangiye kumushyiraho ijisho bavumbura ubuhanga bwe. Icyo gihe avuga ko yasinziraga isaha imwe cyangwa abiri ku munsi.

Nyuma yaho nibwo yaje kumenywa muri Universal Records na Roc-A-Fella gusa byatwaye indi minsi kugira ngo Jay Z, ari we nyir’iyi label, avumbure ko Just Blaze ari umuhanga. Nyuam nibwo baje gukorana kuri alubumu ze Dynasty, Blueprint n’indi mishinga. 

Mu myaka ya nyuma gato ya 2000 ni bwo abaraperi benshi batangiye kubona ko Just Blaze ari umuhanga, bagenda bamugana gahoro hagoro, twavuga nka Busta Rhymes Eminem n’abandi. Just Blaze yagize uruhare runini mu gutunganya indirimbo zo kuri alubumu ya Eminem yise ‘Recovery’.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND