RFL
Kigali

Jado Max wamamaye kuri Flash FM yerecyeje kuri Kiss FM gutangiza ikiganiro cya siporo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/07/2019 13:12
0


Ndibyariye Jean de Dieu uzwi nka “Jado Max”, umunyamakuru wamamaye mu biganiro bya siporo ku maradiyo atandukanye, yabonye akazi kuri Radio ya Kiss FM 102.3 aho agiye muri gahunda nshya y’amakuru ya siporo.



Kiss FM 102.3, ni Radio imaze gushinga imizi mu biganiro by’imyidagaduro ahanini usanga itambutsa umuziki mu buryo buhoraho, kuri ubu bafite gahunda nshya yo kujya batambutsa amakuru ya siporo mu buryo buhoraho.

Muri iyi gahunda nshya ya Kiss FM 102.3 y’amakuru ya siporo, ni nayo yatumye Jado Max ahabwa akazi ko kujya akora iki kiganiro dore ko ari umwe mu bamaze igihe muri aka kazi kandi waciye ku maradiyo atanduakanye mu Rwanda anakomeye muri ibi biganiro.


Jado Max yageze kuri Kiss FM 102.3

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga amakuru yacicikanye avuga ko Jado Max yaba yasinye kuri Kiss FM, gusa bamwe bakunze kubyitiranya ko yaba yakomeje akazi kuri KFM imaze igihe idatambutsa ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jado Max yemeje ko kuri ubu ari umukozi wa Radio Kiss FM 102.3 akaba azajya atambutsa ibiganiro bya siporo bigufi bitarengeje iminota itanu (5’), akabikora inshuro eshatu (3) ku munsi.

“Ubu ndi umukozi wa Kiss FM 102.3 kuko hari gahunda yo kujya dutambutsa amakuru ya siporo ariko bigakorwa mu buryo nakwita bugufi kuko ku munsi tuzaba dufite iminota 15. Iyo minota 15 igabanyijemo ibice bitatu kuko tuzajya tugira ikiganiro cy’iminota itanu inshuro eshatu ku munsi”. Jado Max


Jado Max yagiye akorera amaradiyo atandukanye 

Jado Max yakomeje avuga ko nta gihindutse ikiganiro cya mbere kigomba gutambuka kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 kuko ngo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 yafashe umwanya akerekwa ibya tekinike byose n’uko bakoresha ikoranabuhanga kuri Kiss FM 102.3.

Ndibyariye Jean de Dieu (Jado Max) yatangiye umwuga w’itangazamakuru ryibanda kuri siporo mu 2010 akora kuri Radio Isangano mu karere ka Karongi aza kuhava mu 2011.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2016, Jado Max yari kuri Flash FM 89.2 mbere yo kuhava agana kuri Radio & TV10 atatinzeho kuko yahakoze amezi macye ya 2016-2017 ahita ajya kuri KFM 98.7 mu 2018. Nyuma yo guhagarika ibiganiro byayo, Jado Max yatandukanye na KFM muri bwo buryo afata umwanya aba yitecyerezaho mbere yo kubona amahirwe yo kujya kuri Kiss FM 102.3.


Radio KFM niyo Jado Max yaherukagaho mu 2018

Kiss  FM yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2014. Umunyamakuru wa mbere wayivugiyeho yumvikanye tariki ya 1 Nzeli 2014 n’ubundi muri uwo mwaka yari yashinzwemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND