RFL
Kigali

Nyuma ya Rafiki,Nsengiyumva (Igisupusupu) nawe yongewe mu bazaririmba muri Kigali Summer Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2019 10:02
0


Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzibarenga 15 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco. Mu banyarwanda bazatarama kuri ubu hongewemo Igisupusupu.



Hari hamaze igihe hatangajwe abahanzi babanyarwanda bazatarama mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, aha byari byitezwe ko hagomba gutarama abahanzi 15 icyakora amakuru yageraga ku Inyarwanda yahamyaga ko hari abandi bahanzi bari bakomeje ibiganiro n’ubuyobozi wa The Mane isanzwe itegura iri serukiramuco. Kuri ubu abahanzi babiri batatangajwe mbere barimo Rafiki ndetse na Nsengiyumva Igisupusupu bamaez kwiyiongera kubazataramira muri iki gitaramo gitegerejwe bikomeye mu mujyi wa Kigali.

Abazaririmba muri Kigali Summer Fest ni; Rafiki, Nsengiyumva (Igisupusupu), Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon n’abahanzi bahuriye mu nzu ya The Mane aribo Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly n’abandi bahanzi b’abanyarwanda biyongera kuri Sheebah Karungi umugandekazi umaze kuba icyamamare mu muziki ndetse na DJ Princess Flor umukobwa umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki mu Bubirigi.IgisupusupuIgisupusupu yongewe mu bazataramira muri Kigali Summer Fest

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuya 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Don Moen, hakazaba hari uburyo butandukanye bwo kwidagadura buhuye n’ibihe by’impeshyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND