Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzibarenga 15 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco. Mu banyarwanda bazatarama kuri ubu hongewemo Igisupusupu.
Hari hamaze igihe hatangajwe
abahanzi babanyarwanda bazatarama mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, aha byari
byitezwe ko hagomba gutarama abahanzi 15 icyakora amakuru yageraga ku
Inyarwanda yahamyaga ko hari abandi bahanzi bari bakomeje ibiganiro n’ubuyobozi
wa The Mane isanzwe itegura iri serukiramuco. Kuri ubu abahanzi babiri
batatangajwe mbere barimo Rafiki ndetse na Nsengiyumva Igisupusupu bamaez
kwiyiongera kubazataramira muri iki gitaramo gitegerejwe bikomeye mu mujyi wa
Kigali.
Abazaririmba muri Kigali Summer Fest ni; Rafiki, Nsengiyumva
(Igisupusupu), Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman, Social Mulah, Active,
Amalon n’abahanzi bahuriye mu nzu ya The Mane aribo Safi Madiba, Marina, Queen
Cha na Jay Polly n’abandi bahanzi b’abanyarwanda biyongera kuri Sheebah Karungi
umugandekazi umaze kuba icyamamare mu muziki ndetse na DJ Princess Flor
umukobwa umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki mu Bubirigi.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuya 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Don Moen, hakazaba hari uburyo butandukanye bwo kwidagadura buhuye n’ibihe by’impeshyi.
TANGA IGITECYEREZO