RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umuryango we berekeje muri Amerika, agiye gusezerana imbere y’amategeko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 20:40
1


Umwaka ushize wa 2018 Humble Jizzo yakoze ubukwe arasaba anakwa umufasha we Amy Blauman, icyakora benshi ntabwo bamenye ko aba batigeze basezerana imbere y’amategeko. Kuri ubu uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yerekeje muri Amerika aho yagiye gusezeranira imbere y’amategeko n’umufasha we.



Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Humble Jizzo n’umuryango we berekeje ku mugabane wa Amerika aho bagiye kurangiza ubukwe aho bazasezeranira imbere y’amategeko bakaniyakirana n’imiryango yo ku ruhande rw’umugore cyane ko ubundi bukwe bwo bwabereye hano mu Rwanda.

Humble Jizzo mbere yo guhaguruka mu Rwanda yatangarije Inyarwanda ko urugendo rwe ruzamara ibyumweru bibiri. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri uyu mugabo n’umugore we bazamara muri Amerika bazarangirizamo gahunda z’ubukwe bwabo ndetse banasure inshuti n’abavandimwe b’umugore wa Humble Jizzo.

HumbleHumble Jizzo n'umufasha we ubwo berekezaga muri Amerika

Uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabwiye umunyamakuru ko hari imishinga y’indirimbo asize ku buryo itsinda ryo nta cyuho arisizemo. Yibukije abantu ko atazatinda nubwo azamara muri Amerika igihe cy’ibyumweru bibiri. Abajijwe itariki nyayo azasezeraniraho mu rukiko Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko ari mu cyumweru gitaha ariko azabimenya neza nibagera muri Amerika.   

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA HUMBLE JIZZO WO MU ITSINDA RYA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusanganwa Darius4 years ago
    Uzagire Urugoruhire mvndi kunduzagarukama horo Br.





Inyarwanda BACKGROUND