RFL
Kigali

Charly na Nina bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye na Orezi icyamamare muri muzika ya Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 16:41
0


Charly na Nina ni itsinda ry’abahanzikazi bamaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere, bamaze gutangaza ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise “Lazizi” bakoranye na Orezi umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu gihugu cya Nigeria ndetse umaze no kubaka izina.



Mu kiganiro n'aba bakobwa bagize itsinda rya Charly na Nina batangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya igomba kujya hanze mu minsi micye cyane iri imbere. Twahishuriwe ko iri bujye hanze ku wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ndetse igasohokana n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo iri kuri album “Imbaraga” aba bahanzikazi baheruka kumurika ikaba ndetse yaranasohotse ku mbuga zose zigurisha umuziki kuri Internet.

Charly na NinaCharly na Nina bagiye gushyira hanze iyi ndirimbo nshya bakoranye na Orezi

Iyi ndirimbo 'Lazizi' nimara kujya hanze izaba ikurikiye indirimbo bagiye bakorana nabahanzi b’ibyamamare hanze y’u Rwanda nyuma yo gukorana “Indoro” na Big Fizzo, “Owooma” na Geosteady ndetse na I do aba bakobwa bakoranye na Bebe Cool. Iyi ndirimbo ikazaba igiye hanze ikurikira “Nibyo” aba bahanzikazi bari baherutse gushyira hanze mu minsi ishize.

BASHA KUGURA INDIRIMBO ZIRI KURI ALBUM “IMBARAGA” YA CHARLYNA NINA ARI NAYO IRIHO INDIRIMBO “LAZIZI”

REBA HANO INDIRIMBO "NIBYO" CHARLY NA NINA BAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND