RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Marie Madeleine

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2019 16:06
2


Marie Madeleine ni izina ryitwa abana b’abakobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki. Iri zina ubundi mu kigereki ni ‘Magdala’ bisobanura ‘Umunara’ cyangwa se ‘icyigiye hejuru cyane (elevated)’.



Imiterere ya ba Marie Madeleine

Agira igikundiro, aratuje cyane kandi akaba umunyamahoro. Yita ku nshingano kandi ashishoza muri byose, ibyo bigatuma abantu bamugirira icyizere. Akunda gushimwa kandi akita ku bandi cyane cyane abo mu muryango we, aba yumva abafiteho inshingano. Akora uko ashoboye kose akirinda kugwa mu makosa, utuntu twe twose yifuza ko duhora ku murongo ku buryo agira uburyo budahinduka bwo gukoramo ibintu bye agamije ko bihora biri ku murongo nk’uko abyifuza.

Ubuzima bwe bwerekeye amarangamutima ni ingenzi cyane kuri we, aba yoroheje kandi azi kubaka ubucuti n’abantu. Akunda gufasha, igihe cyose umukeneye aba ahari kandi azi gutanga inama z’ingirakamaro, akamenya no kuba inshuti nziza yo kuba wabwira igihe utamerewe neza. Gusa Marie Madeleine aratoranya cyane iyo bigeze ku bucuti no mu rukundo. Ni inshuti y’indahemuka kandi wamwiyambaza gusa aba yifuza ko nawe ari byo bimukorerwa.

Ntabwo apfa kubabarira ku buryo bworoshye, iyo umukomerekeje biragoye cyane ko yazabyibagirwa. Iyo akiri umwana muto aba acecetse cyane kandi ari umunyabwoba, yifuza kugira umuryango umwitaho cyane. Yitwara neza, akunda guhangayika kandi akishingikiriza cyane ku muryango we. Amanota agira mu ishuri ashingira ku rugero rwo kwiyimvamo umwarimu kandi akaba umuntu ukunda utuntu tw’ubugeni.

Yifuza umutekano mbere ya byose, agakunda ibintu by’umwimerere. Akunda ubutunzi kandi arikubira, mu rukundo akunda kudahuza n’ibyo yifuza kuko akunze kuba ari umuntu wifuza gutegeka, ntabwo yoroshya ubuzima mu rukundo. Akunze kuba yifuza ibintu byinshi cyane ku muntu yumva yakunda, bityo guhitamo bikamubera ingorabahizi kuko aba abona yarabuze uwo bakwiranye! Ntabwo akunze gufata inshingano ngo abe umuntu mukuru mu rukundo, bityo bigatuma aba yifuza umukunzi umuruta cyane, cyangwa witwara nk’aho yaba ari umubyeyi we. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubuhinzi n’ubworozi cyangwa ubuvuzi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Madeleine Niyonsaba2 years ago
    Ndabishimye cyane kk nsanze ukonteye ariko izina ryange risobanura. Thanks
  • uwajeneza madeleine2 years ago
    nabasabaga ko mwadusobanurira aya mazina clementine,jeanne madeleine





Inyarwanda BACKGROUND