RFL
Kigali

Iwacu Muzika Festival: Ibitaramo byo mu ntara birarangiye, Menya abahanzi bitwaye neza bashobora kuzataramira i Kigali mu cyatumiwemo Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 12:41
4


Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco rya muzika ngarukamwaka ryabaga bwa mbere mu Rwanda aho rihuza abahanzi banyuranye n'abafana babo mu gihugu bagataramana bakanishimana. Abahanzi bataramye mu bitaramo byazengurutse intara zose bitwaye neza ariko muri iyi nkuru turareba abitwaye neza cyane kurusha abandi.



Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko mu gitaramo cy’i Kigali hazataramamo abahanzi barimo abagaragaje gukundwa cyane mu ntara zinyuranye, icyakora ntabwo aremezwa n'ubuyobozi bwa EAP itegura Iwacu Muzika Festival. Inyarwanda yababereye ahantu hatandukanye muri ibi bitaramo, twabahitiyemo amazina yagiye yigaragaza mu bitaramo binyuranye anashobora guherwaho ahabwa amahirwe yo gutaramira i Kigali mu gitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo umuhanzi Diamond.

Kimwe mu byo kwishimira iri serukiramuco risize ryerekanye mu Rwanda ni uko hari abahanzi bashoboye kandi b'abahanga, aha abahanzi bose bitabiriye Iwacu Muzika Festival bakaba bararirimbye mu buryo bwa Live kandi bose bakaba baritwaye neza. Mu nkuru yacu rero turibanda ku bahanzi bagiye batarama ukabona ko bishimiwe cyane kurusha abandi muri ibi bitaramo ari nacyo gishobora kuzabahesha amahirwe yo gutumirwa mu gitaramo kigiye kubera i Kigali.

DiamondDiamond ni we watumiwe mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival

Mu gutoranya aba bahanzi twibanze cyane ku hantu bagiye baririmba ndetse n'uko bitwaye. Ntabwo twigeze tugaruka kuri Nsengiyumva (Igisupusupu)  wagaragaje ko akunzwe bikomeye mu Rwanda hose cyane ko henshi aba bahanzi baririmbye ku kijyanye no gukundwa bose bagiye bamuza inyuma.

MUSANZE; Mu gitaramo cyabereye i Musanze urebye mu bandi bahanzi uvanyemo Igisupusupu, Bruce Melody ni we umuntu yahamya ko yitwaye neza kurusha abandi, ibi bishobora kumuhesha amahirwe yo gutumirwa mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ahatumiwe Diamond mu gusoza iri serukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

Bruce Melody uko yitwaye mu gitaramo cy'i Musanze


RUBAVU; i Rubavu naho hari hakoraniye abahanzi beza cyane b'abahanga mu muziki ariko kandi banakunzwe cyane, icyakora ariko ushaka kuvuga uwitwaye neza cyane guhiga abandi umuntu yavuga Riderman ukunzwe bikomeye n'abakunzi ba muzika by'umwihariko abakunzi ba Hip Hop.

Riderman uko yitwaye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival


HUYE; Hari abahanzi beza cyane kandi bose beretswe urukundo gusa ntawabura guhamya ko Urban Boys yigaragaje bikomeye muri iki gitaramo. Haramutse hatoranyijwe umuhanzi umwe ukorana na Diamond mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival mu bataramiye i Huye bakagendera ku kuntu baahnzi bishimiwe, hafatwa itsinda rya Urban Boys.

Urban Boys uko bitwaye mu gitaramo cy'i Huye


NGOMA; Hari abahanzi b'abahanga kandi bari bitezwe bikomeye, aha benshi bitwaye neza ariko rwose ushaka gufata uwitwaye neza nyuma ya Igisupusupu wafata Uncle Austin ndetse na Safi Madiba dore ko basa nk'abanganyije gushyushya abantu. Aba bahanzi akaba aribo bafite amahirwe yo kuririmba mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival niba koko kubatoranya hazagenderwa ku bitwaye neza cyane mu bitaramo byabanje.

Uncle Austin uko yitwaye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival


Safi Madiba uko yitwaye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival


Iri serukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye tariki 22 Kamena 2019 byitezwe ko rizarangira tariki 17 Kanama 2019 mu gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro. Aha bikaba byaramaze kumenyekana ko umuhanzi Diamond ari we watumiwe gususurutsa abakunzi ba muzika. Usibye Diamond ariko mu bamaze kwemezwa ko bazataramira muri iki gitaramo harimo na Nsengiyumva (Igisupusupu) wagaragaje ko akunzwe cyane mu Rwanda hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theos4 years ago
    ni sawa ariko sound yanyu iri saturee kbsa
  • Hatangimana hassan 4 years ago
    Diamond platinum simba from wcb wasafi welcome to kigali Rwanda 🇷🇼
  • Juoea4 years ago
    Bulldogg naweyitwaye neza cyane i huye. Numva yakabaye ari muri uru rutonde mwakoze. Cyeretse niba ari umuntu umwe kuri buri roadshow except Nsengiyumva
  • Uwamahoro Marie Gloriose4 years ago
    Mwarakoze kuhatubera,ariko ndibaza ukuntu hatoranyijwe abagabo gusa nukuvuga ko igitsinagore no ntanumwe wakunzwe,njye ndumva mwakoresha ubushishozi.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND