RFL
Kigali

Menya impamvu muri iyi minsi Intore Masamba ari kwitabira ibitaramo yambaye gisirikare unasobanukirwe aho agura iyi myenda –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 10:57
0


Muri iyi minsi ibitaramo byinshi Intore Masamba ari gutumirwamo ari gukunda kugaragara yambaye imyambaro ya gisirikare. Ubwo yataramiraga i Ngoma muri Iwacu Muzika Festival nabwo yataramye yambaye imyenda ya gisirikare. Ibi byatumye abanyamakuru bashaka kumenya igisobanuro cy’uyu mwenda wa Intore Masamba.



Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y’iki gitaramo Intore Masamba yavuze ko yishimira kwambara uyu mwambaro muri uku kwezi u Rwanda rwizihizamo umunsi mukuru wo #Kwibohora25. Yatangaje ko kwambara uyu mwambaro nubwo bimusubiza mu mateka akibuka byinshi ariko icy'ingenzi ari icyubahiro agomba Ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu.

Abajijwe niba imyambaro akunze kwambara ari uwa RDF ingabo z’u Rwanda uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko atari iy’ingabo z’u Rwanda ahubwo ari imyambaro agura. Ahereye k'uwo yari yambaye Intore Masamba yabwiye umunyamakuru ko yawuguze mu Bubiligi. Intore Masamba witwaye neza muri iki gitaramo yatangaje ko ibi bitaramo ari ibintu byiza cyane.

MasambaIntore Masamba yaririmbye abakozi ba BRALIRWA bazamuka ku rubyiniro kubera kwizihirwa

Ati” Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco ryiza cyane, murabona abantu ibi bitaramo biba byahuje. Ni ibitaramo twishimira cyane.”  Intore Masamba aganira n'abanyamakuru yasubije nk’umuhanzi ariko kandi hari n’ibibazo yasubizaga nk’umuyobozi muri MINISPOC. Tubibutse ko usibye gutarama i Ngoma yari anahagarariye Minisiteri y'Umuco na Siporo ndetse no mu bindi bitaramo yagiye yitabira yabaga ayihagarariye.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA INTORE MASAMBA

REBA HANO UKO INTORE MASAMBA YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I NGOMA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND