RFL
Kigali

Producer Holly Beat wahoze muri Urban Record ya Urban Boys yerekeje muri The Mane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2019 16:26
1


Holly Beat ni izina ry’umusore utunganya indirimbo ariko ryamamariye cyane mu nzu ya Urban Record y’abagize itsinda rya Urban Boys. Uyu musore wakoze indirimbo zinyuranye zirimo “Nta kibazo” kuri ubu yamaze gutandukana na Urban Record yerekeza muri The Mane aho agiye gukomereza akazi ko gutunganya indirimbo.



Holly Beat yinjiye muri Studio ya Urban Record mu mwaka wa 2018 ubwo bayifunguraga ku mugaragaro. Yakoranye n’iyi studio imishinga itandukanye y’indirimbo ariko by’umwihariko indirimbo yamamaye cyane mu zo yakoze ni “Nta Kibazo” yari ihuriyemo abahanzi benshi ariko mu by’ukuri ari iya Urban Boys. Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye aba batandukana gusa kugeza ubu amakuru ahari ahamya Holly Beat yamaze gusezera muri Urban Record.

Holly BeatHolly Beat yatangiye gukorana na Urban Boys kuva 2018

 Holly Beat yinjiye muri The Mane abisikana na Li John uherutse gusezererwa  muri iyi nzu ibarizwamo abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly uyu akaba agiye kuba producer mukuru muri iyi nzu ifasha abahanzi ndetse ikanabatunganyiriza indirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pome official4 years ago
    muhitamo abahanzi binjira mwistinda ryanyu mugendeye kuki?





Inyarwanda BACKGROUND