RFL
Kigali

Safi Madiba yatangaje ko umunsi yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye azatumira Urban Boys yahoze aririmbamo –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2019 15:11
1


Ibi Safi Madiba yabitangarije i Ngoma aho yari yitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, igitaramo yanitwayemo neza cyane akagaragarizwa urukundo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iki gitaramo yatangaje ko ari gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ndetse ko nagikora azatumira Urban Boys, itsinda yahoze abarizwamo.



Safi Madiba ataramira i Ngoma byamugendekeye neza cyane dore ko abafana nabo ubwabo bagaragarije urukundo uyu muhanzi. Ariko kandi igihe yajyaga kuririmba yari yiteze kujyana na Riderman gusa bitewe n’uburwayi uyu muraperi ntiyaboneka bityo Safi Madiba ahitamo gukorana na Kaligombe wamuririmbiye ibitero bya Riderman mu ndirimbo bahuriyemo.

Usibye uyu muraperi yari afite wamufashije ariko Safi Madiba yari yitwaje umubyinnyi w’umuhanga banitozanyije ku buryo bashimishije abafana ba muzika b’i Ngoma. Safi Madiba aganira n'abanyamakuru kandi yakomoje ku mubano we n'abo bahoranye mu itsinda rya Urban Boys. Yatangaje ko nta kibazo bafitanye n'ubwo nta kinini kibahuje. Uyu muhanzi yatangaje ko mu minsi iri imbere nategura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere azatumira Urban Boys yahoze aririmbamo.

REBA HANO UKO SAFI MADIBA YITWAYE MU KARERE KA NGOMA

REBA HANO IKIGANIRO SAFI MADIBA YAHAYE ABANYAMAKURU NYUMA YOKWITWARA NEZA CYANE KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy4 years ago
    kbx byiza cyane gutumira wahozemo





Inyarwanda BACKGROUND