RFL
Kigali

NGOMA: Ama G The Black yitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Fest amerewe nabi na Malariya -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2019 15:11
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 nibwo mu karere ka Ngoma habereye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival, iki gitaramo Ama G The Black yagombaga kukiririmbamo gusa yaririmbye arwaye bikomeye ndetse byanamugizeho ingaruka nini kuko wabonaga adafite imbaraga nk'uko bisanzwe.



Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iki gitaramo Ama G The Black yabwiye abanyamakuru ko yari amaze iminsi ibiri afashwe na malariya y’igikatu, iyi yatumye aza kuririmba arembye bigaragara ariko ngo kuko yari yarasinye amasezerano nta yandi mahitamo yari afite atari ukuririmba. Uyu mugabo wari uri ku miti nyuma yo kuririmba ntabwo yarinze bagenzi be ngo batahane cyane ko yahise agenda bikanaba ngombwa ko anyuzwa ku ruhande n'abapolisi ngo agere kuri Hotel aho yahagurukiye ataha.

AMA G THE BLACKAma G The black mu gitaramo i Ngoma

Ama G The Black nyuma yo kubona ko atamerewe neza byabaye ngombwa ko yitwaza Eesam umusore wahoze amufasha ku rubyiniro nubundi agaruka kumufasha cyane ko imbaraga yari afite zari nke cyane. Uyu muhanzi yatangaje ko atagombaga kureka akazi yasinyiye amasezerano nk’umugabo ko yagombaga kugerageza akitwara neza.

REBA HANO UKO AMA G THE BLACK YITWAYE MURI IKI GITARAMO CY’INGOMA

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMA G THE BLACK I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND