RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yahawe igihembo agitura Nyirakuru yavuze ko avomaho inganzo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2019 7:17
1


Cyusa Ibrahim umuhanzi mu njyana Gakondo yegukanye igihembo cy’muhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the year), mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’ agitura Nyirakuru yari kumwe nawe muri uyu muhango avuga ko ariwe acyesha inganzo yamwambukije imipaka



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019, hatanzwe ibihembo bya ‘Made in Rwanda’. Ni mu muhango wabereye muri Convention Center witabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Cyusa Ibrahim yahawe igihembo cya ‘Male Artist of the year’ ahigitse abarimo Jules Sentore, Mani Martin na Nsengiyumva Francois. Yari muri uyu muhango ari kumwe na Nyirakuru ndetse na Nyina.

Ahamagawe yagaragaje ibyishimo aratambuka yegera ahari hicaye ababyeyi be abasaba ko bamuherekeza gufata igihembo. Ageze imbere y’abitabiriye uyu muhango, yahawe indangururamajwi ashima Imana ikimutije ubuzima igakomeza kwagura impano.

Yavuze ko Imana yatumye amenya umuco Gakondo kandi akawusakaza mu rubyiruko. Yashimye nyina na Nyirakuru, avuga ko nyirakuru ariwe avomaho inganzo asaba abitabiriye uyu muhango kumukomera amashyi.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Imana yo yatumye menya umuco gakondo kandi nkawusakaza mu rubyiruko. Uwa kabiri nshimira ni ababyeyi banjye banyibarutse. Uyu mubyeyi(Nyirakuru) mubona ahangaha niwe mvomaho inganzo,”

Yashimye byimazeyo Nyina avuga ko umuco n’ikinyabupfura abifite ariwe abicyesha. Ati “Uyu(Nyina) akaba yarantoje umuco akaba yarantoje ikinyabupfura mumbonana.”

Yashimye abafana, abanyamakuru, abavandimwe bamushyigikiye kugira ngo yegukanye iki gihembo.

Uyu muhanzi kandi yashimye itangazamakuru rimufasha kumenyekanisha ibihangano bye. Yashimye inshuti n’abavandimwe n’abafana be bamutoye muri ibi bihembo bya ‘Made in Rwanda’.    

Cyusa Ibrahim uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Migabo’ ni Murumuna wa Paul Van Haver uzwi na benshi ku izina ry’ubuhanzi “Stromae”.

Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi. 

Cyusa Ibrahim: Ubanza ibumoso ni Nyirakuru; iburyo ni Nyina

Cyusa Ibrahim yashimye byimazeyo Nyirakuru avomaho inganzo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayirebwa Cécile4 years ago
    Ndagushyikiye ibihe byose





Inyarwanda BACKGROUND