RFL
Kigali

‘Igisupusupu’, Miss Mutesi Jolly, Gahongayire mu bantu b'ibyamamare batsindiye ibihembo bya ‘Made in Rwanda’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2019 7:19
3


Umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire n’abandi bahawe ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ bashimirwa uruhare rutaziguye bagira mu kumenyekanisha birushijeho ibikorerwa mu Rwanda.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center habereye umuhango watangiwemo ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ ku nshuro ya kabiri witabiriwe n’abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abafata amafoto, abakora ibikorwa by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n'abandi

Ni umuhango waranzwe n’akanyamuneza kuri benshi bagiye begukana ibihembo bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye.

Abatwaye ibihembo bahurije ku gushima Imana yabarinze mu rugendo rwabo batangiye batazi ko bashobora kubishimirwa. Bashimye kandi abafana babafashije kubona amajwi menshi yabashyize imbere y’abandi.

Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatanye bari bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy'ibigo bihatana nk'ibyabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakaba n'igice cy'imyidagaduro.

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yegukanye igihembo cya ‘Song of the year’ abicyesha indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yari ihanganye n’indirimbo Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, na Ma vie by Social Mula.

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ yabaye umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Female Artist of the year) ahigitse Alyn Sano, Audia Intore, Marina na Teta Diana.

Ifoto y'urwibutso y'ibyamamare byashyikirijwe ibihembo bya 'Made in Rwanda' 

Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana y’umwaka (Gospel Music of the year) yabaye ‘Ndanyuzwe’ y’umuhanzikazi Aline Gahongayire.

Umugore uvuga rikijyana w’umwaka (Female Celebrity Influencer of the year), yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Jolly Mutesi, wahigitse Evelyne Umurerwa, Kate Bashabe na Sandrine Isheja.

Ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ byatanzwe ku byamamare:

Indirimbo y’umwaka (Song of the year)- Mariya Jeanne y’umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’

Inzu ireberera inyungu z’abahanzi (MUSIC LABEL OF THE YEAR): The Mane

Umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Female Artist of the year): Clarisse Karasira.

MUSIC RADIO OF THE YEAR: Kiss Fm

Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist of the year): Cyusa Ibrahim

Best Female Model of the year: Teta Christelle

BEST FASHION DESIGNER OF THE YEAR: Delphinez 

Best Photographer of the year: Shane Costt

Best Make up artist: Souvorov Beauty

Best Entertainment Radio: Flash Fm

Best Dj: Dj Miller

Best Female Celebrities: Miss Jolly Mutesi

Best Fashion Shop: Tsaba Fashion Shop

Best Fashion of the year: Rwanda Cultural

Best Actress of the year: Diane wo muri City Maid 

BEST TRADITIONAL TROOP OF THE YEAR: Inyamibwa

Best Tv Series of the year: Seburikoko

Best Radio Sports of the year: Radio 10

Best Comedian of the year: Day Makers

Best Actor of the year: Nick ukina muri City Maid

Best Male model of the year: Sekamana Eric

Best Movie Intrepreter: Rock Kirabiranya

Best Gospel Music of the year: Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire

Best Fashion Boutique of the year: Masha Boutique

Best Innovater: Gura Ride.

Umuhanzikazi Marina (uri iburyo) yatuwe igihembo The Mane Label yegukanye

Ni ibirori by'abasirimu bahiga abandi

Day Makers yegukanye igihembo ishima abayishyigikira mu rugendo

Umunyamakuru Yago yashyikirijwe igihembo cya Radio10

Sekamana yahawe igihembo avuga ko azakomeza kubahiga. Ni ku nshuro ya kabiri yegukana igihembo cya 'Male Model of the year'

Umunyamakuru Patrick Habarugira wa RBA ( Uri iburyo) yari mu muhango watangiwemo ibihembo bya 'Made in Rwanda'

Igisupusupu yashimye abamushyigikira umunsi ku munsi

Clapton Kibonke Umuyobozi Mukuru wa Day Makers (ubanza ibumoso)

Uw'intambuko ihiga abandi yabaye Christelle. Yigaragaje imbere y'abitabiriye atambuka adasobanya binyura benshi

Alex Muyoboke yakiriye igihembo cya Dj Miller, avuga ko cyera batiyumvishaga ko Dj yakina umuziki w'u Rwanda

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe yegukanye igihembo

Cyusa Ibrahim umuhanzi mu njyana Gakondo yabishimiwe


The Mane yashinzwe na Bad Rama yahize izindi nzu zireberera inyungu z'abahanzi mu Rwanda

Cyusa Ibrahim na Sekamana

Diane wo muri City Maid yicaranye na Nsengiyumva 'Igisupusupu'

Filime y'Uruhererekane ya 'Seburikoko' yegukanye igihembo

Diane [City maid] n'umuhanzikazi Aline Gahongayire







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Unknown 4 years ago
    Who forgot contact makeda she is always rocking in made in Rwanda
  • nsengiyumva jmv(manzi)4 years ago
    Nukuri kwimana igisupusupu azatange icyacumi munzu yimana kuko yamukuye kure peeeeee.hanyima nkatwe dufite impano yokwandika indirimbo nokwamamaza mwadufasha iki? Murakoze
  • felix kayitare4 years ago
    nshyimye abitabiriye ibyobikorwaharimonsng iyumva





Inyarwanda BACKGROUND