RFL
Kigali

VIDEO: "Mu rugendo rujya mu ijuru dukeneye ibintu bibiri; umutaka n'inkoni" Umuhanzi Mechack

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2019 14:35
0


‘Umutaka’ ni indirimbo nshya umuhanzi Mechack yakoranye n’umuraperi Niyaim Multiverses bakaba bayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo ni ho Mechach avuga ko abantu bari mu rugendo rujya mu ijuru bakenera ibintu bibiri; umutaka n’inkoni.



“Mu rugendo rujya mu ijuru dukeneye ibintu bibiri icya mbere ni umutaka, icya kabiri ni inkoni kugira ngo tudasigara inyuma. Wowe Mana utubereye ubwugamo, utubereye umutaka, ni wowe bwihisho bw’abaza bagusanga. Umutaka wawe Mwami uzantwikira izuba n'imvura, iyo nkoni yawe izambera nk’imwe ya Mose, izangeza iwawe amahoro. “ Aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo ‘Umutaka’ ya Mechack na Niyaim Multiverses.

Nshimyumukiza Mechack ni umukrisito mu itorero rya Zion Temple Kabuga. Iyi ndirimbo ye ‘Umutaka’ ije ikurikira ‘Hitamo neza’ na 'Narakubonye' yakoranye n'umuhanzikazi Assoumpta Muganwa wamamaye nka Satura. Mechack Nshimyumukiza ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya guhimbaza Imana n'izivuga ubutumwa bwiza bw'agakiza. Yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2017 kugeza ubu afite indirimbo 7 z'amajwi. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTAKA' YA MECHACK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND