Elon Musk inzobere mu ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi w’ibigo Tesla, SpaceX na Neuralink yatangaje ko bazanye ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu kwagura imitekerereze ya muntu binyuze mu gikoresho kizajya gishyirwa mu mutwe w’umuntu.
Iki gikoresho nigishyirwa mu mutwe w'umuntu, ubumenyi buri mu mutwe buzajya bugenzurwa cyangwa bwongerwe hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefone. Elon musk ni umugabo ufite inkomoko muri Afrika y'Epfo akaba yaragiye muri Amerika agiye kwiga. Muri iki cyumweru ni bwo yatangaje ko ikigo cye ashinze vuba cya Neuralink gifite umushinga wo gukora igikoresho kigiye kujya gikoreshwa mu kwagura ubwenge bwa muntu ndetse hakanarebwa imikorere y'ubwonko hifashishijwe telefone cyangwa mudasobwa. Umwe mu kingi za mwamba muri iki kigo cya Neuralink, Dr.Matthew MacDougall yavuze ko iki gikoresho kiri kubakwa na Neuralink kizajya cyifashishwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe zifata mu mutwe mu rwego rwo kurokora isi.
Uburyo aka gakoresho kazaba kameze mu bwonko bwa muntu,..gusa kazaba ari gato cyane
Umushinga w’iki gikoresho watangiye muri 2017 hakaba
hitezwe ko iki gikoresho kizatangira gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2020 dore ko
igerageza ryacyo rigeze kure aho barikoreye ku mbeba ndetse n’inkende bakabona
iki gikoresho cyirakora neza nta kibazo. Elon Musk nyir'ikigo cya Neuralink
yatangaje ko igerageza ry'iki gikoresho ryabereye muri kaminuza ya Califonia kandi ryagenze neza
kuri izi nyamaswa. Iki gikoresho kitazatangira gikora ku kibazo cy'abantu bafite ibibazo
mu bwonko gusa intumbero nyamukuru ni ukubaka uburyo bukoreshejwe ikoranabuhanga
mu kuzamura imikorere y’ubwonko bwa muntu.
Imikorere y’iki gikoresho
Iki gikoresho kizajya kiba gifite application bikorana iri
muri telefone bagihuje nacyo, noneho nyiri ubwite azajya aba afite agakoresho
yambaye ku gutwi kahujwe n'aka gakoresho (sensor) kashyizwe mu mutwe wa muntu ku buryo
azajya abasha kubyikorera. Iki gikoresho nk'uko Musk Elon yabitangaje ngo kizaba ari
gito kurusho umusatsi w’umuntu. Yavuzeko aka ga sensor kazashyirwa mu mutwe
kazaba nkagana na 4mm ku buryo nta kibazo kazateza mu gihe kazaba kahujwe
n'ingengabwonko (Neurons). Max Hodak uyoboye uyu mushinga yavuze ko umwaka utaha
bazatangira gukorana n'ibigo bivura indwara zo mu mutwe kuko igerageza rigeze
kure. Uyu mugabo yanasabye ibigo n’abikorera kubafasha kugira ngo iyi ntambwe yihute
kuko bo bonyine byatinda.
Imwe mu mbeba zakoreshejwe mu igerageza
Amakuru ahari ni uko Musk Elon yashoye agera kuri miliyoni zigera ku ijana z’amadolari muri iki kigo cya Neuralink kikiri gutangira. Max Hodak wahawe inshingano na Elon Musk zo kuyobora iki kigo mu muhango wo kumurika iki gikoresho, yavuze ko mu myaka ibiri ishize ubwo Elon Musk yamubwiraga igitekerezo yabanje kutabyumva, gusa Elon Musk we ntiyavuye ku izima kuko uyu mugabo ubusanzwe ufite ikigo cya spaceX gikora ingendo zo mu isanzure na Tesla ikora ibijyanye n’amamodoka n'imirasire y'izuba, yemera ko nta kidashoboka iyo wagikoze ucyitondeye kandi ugikunze.
TANGA IGITECYEREZO