RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, Ama G The Black, Dj Lenzo&Phil Peter barasusurutsa abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2019 11:29
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ndimbwa’, ‘Imizigo’, we na Dj Phil Peter na Dj Lenzo batumiwe gutaramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019.



Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1 000 Frw. Gutangira ni saa moya z’umugoroba (19h:00’). Iki gitaramo Ama G The Black aririmbamo kiracurangwamo n'aba-Dj’s bagezweho muri iki gihe ari bo Dj Lenzo ndetse na Dj Phil Peter.

Dj Phil Peter asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star ubifatanya no kuyobora ibirori n’ibitaramo. We na Dj Lenzo baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Akuka’ yumvikanamo ijwi ry’umuhanzi Sintex. Ni imwe mu ndirimbo iri mu zigezweho mu tubari n’utubyiniro.

Si ubwa mbere Ama G The Black ataramiye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo ubwo aheruka yanyuze benshi.

Ama G The Black ni umwe mu baraperi bigaragaje mu kinyejana gishya. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye zakunzwe mu buryo bukomeye.

Yakoranye indirimbo ‘Nyabarongo’ na Safi Madiba, ‘Twarayarangije’ na Bruce Melodie, ‘U Rwanda rw’amafaranga’ yakoranye na King James n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuraperi Jay Polly wanyuze benshi.

Bauhaus Club Nyamirambo ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bauhaus Club ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Ama G The Black, Phil Peter na Dj Lenzo bagiye guhurira ku rubyiniro basusurutsa abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AKUKA' YA DJ LENZO, SINTEX NA PHIL PETER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND