RFL
Kigali

Eric Nshimiyimana yagarutse muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 19:31
0


Eric Nshimiyimana wabaye umutoza wa AS Kigali kuva 2015-2018, nyuma y’umwaka umwe ine (1) uyu mutoza yagarutse muri iyi kipe asinyamo amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.



Eric Nshimiyimana wari umaze igihe atari mu kazi ko gutoza, amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko yagarutse muri AS Kigali aho aje gutangira gutegura ikipe izakina imikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020 nyuma y’uko batwaye igikombe cy’Amahoro 2019 batsinze SC Kiyovu ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Eric Nshimiyimana ni umugabo ufite izina mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko yari mu ikipe y’igihugu (Amavubi) yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2004. Nshimiyimana yakinnye muri APR FC imyaka icyenda (1996-2005) nyuma yo kuva muri Prince Louis (Burundi, 1994-1995).


Eric Nshimiyimana yagarutse mu kazi ko gutoza AS Kigali

Uyu mugabo wakinaga hagati mu kibuga, yatoje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports (2014) n’ikipe y’igihugu, Amavubi (2013-2014) na 2009-2010.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND