RFL
Kigali

Ndayisenga Ramadhan wakinaga muri Marines FC yasinye muri Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 14:19
0


Ndayisenga Ramadhan bita Rama wakinaga muri FC Marines yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport ibarizwa mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.



Ndayisenga Ramadhan ni umukinnyi ukina ataha izamu ndetse byahiriye mu mwaka w’imikino 2018-2019 yaboneye Marines ibitego icumi (10) muri shampiyona.

Ndayisenga, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) muri Mukura VS nyuma y’uko iyi kipe iheruka gusinyisha Niyonkuru Ramadhan wakinaga muri Musanze FC.


Ndayisenga Ramadhan yasinye muri Mukura VS


Ndayisenga Ramadhan bita Rama (iburyo) ni umwe mu bataha izamu bakiri bato batsinze ibitego byinshi 

Ndayisenga Ramadhan (Rama) yageze muri Marines FC mu 2017 avuye muri Etincelles FC nayo ihora ihanganye na Marines FC. Uyu musore akaba yari asoje amasezerano y'imyaka ibiri (2017-2019) yagiranaga na Fc Marines. 


Ubwo Ndayisenga Ramadhan yazamukanaga umupira mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2019 bahura na Rayon Sports muri 1/8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND