RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yamaze gusinyira ikipe yo muri Angola, ni we mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/07/2019 11:34
0


Jacques Tuyisenge rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga GorMahia FC yo mu gihugu cya Kenya ndetse akaba na rutahizamu w'Amavubi, yamaze gusinyira ikipe yo muri Angola yitwa Atlético Petróleos de Luanda aguzwe ibihumbi 380 by’Amadolari.



Muri iki gitondo tariki ya 18 Nyakanga 2019, ni bwo Jacques Tuyisenge yatangajwe n’iyi kipe nk’umukinnyi mushya w'iyi kipe yo muri Angola, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Atlético Petróleos de Luanda, aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, amasezerano ye akazarangira mu mwaka wa 2022.

Jacques Tuyisenge washyizeho agahigo ko kugurwa amafaranga menshi

Jacques Tuyisenge yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi aho yaguzwe ibihumbi 380 by’amadorari (arenga miliyoni 350 z'amanyarwanda), umukurikira akaba ari Hakizimana Muhadjiri waguzwe ibihumbi 300 by’amadorari avuye muri APR FC.

Jacques Tuyisenge azagaragara mu mikino ya CAF Champions League, nyuma yuko umwaka w’imikino warangiye 2018/2019, iri ku mwanya wa kabiri muri shampiona ya Angola, nyuma yo kurushwa amanota atatu na Primeiro de Agosto, yegukanye igikombe. Jacques Tuyisenge ashobora kugaragara mu kibuga mu mukino we wa mbere wa Shampiyona mu mukino Petro de Luanda izakina na Benfica Lubango tariki ya 18 Kanama 2019.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND