RFL
Kigali

Miss Akiwacu, Miss Yvonne, Miss Bitaniya(Ethiopia) bashobora kugera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 21:19
0


Akiwacu Colombe Nyampinga w’u Rwanda 2014, Dr Uwamahoro Yvonne waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2011 na Bitaniya Yosef (Ethiopia) wambitswe ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational 2017 bashobora kugera i Kigali muri uyu mwaka baje kwihera ijisho imigendekere y’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.



Ibi byatangajwe na Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi yitwa KS Ltd, yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, Alphonse yavuze ko iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda riri ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’abaritegura ku rwego rw’isi bifuje ko bazagera i Kigali kugira ngo bakurikirane imigendekere y’iri rushanwa.

Avuga ko bagiranye ibiganiro n’abategura iri rushanwa ku rwego rw’isi, bemeza ko nta gihindutse Bitaniya Yosef wambitswe ikamba ry’Igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational 2017, yaza mu Rwanda akaba umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka kazahitamo umukobwa userukira u Rwanda. Uyu munya-Ethiopia asanzwe anafite ikamba rya Miss Supranational Ethiopia 2017.

Yagize ati “Ikindi mpuzabona gitandukanye n’andi marushanwa kizabera ko ari irushanwa mpuzamahanga kugeza kuri uyu munota duteganya ko umuntu uvuye muri Miss Supranational ku rwego rw’Isi azaza hano. Umuyobozi mukuru ntaratwemerera neza kubera itariki tuzayigiriraho (umunsi wa nyuma w’irushanwa) hari ikindi gihugu bazaba bagize irushanwa nk'iri ariko kugeza kuri uno munota yatwemereye uwo muri Ethiopia. Ni umukobwa wabaye Igisonga cya Gatatu muri Miss Supranational 2017. Niba ariwe bemeje ashobora kuzaba ariwe uzaza. Naba atari uwo muri Poland azaba ari uwo muri Ethiopia.”

Miss Bitaniya Yosef [uri iburyo] wo muri Ethiopia ategerejwe i Kigali aho azaba ari umwe mu bagize akanama  nkemurampaka k'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yakomeje avuga kandi ko Dr Uwamahoro Yvonne wagize uruhare runini mu gihitamo abakobwa bagiye baserukira u Rwanda mu bihe bitandukanye mu irushanwa rya Miss Supranational ku rwego rw’isi nawe azaza i Kigali. Yvonne nawe ni umwe mu bagize kompanyi yitwa KS Ltd yahawe ububasha bwo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda. Ngo kugeza ubu, Uwamahoro Yvonne yamaze gukatisha itike yo kuza mu Rwanda, keretse bihindutse.

Yanavuze ko Akiwacu Colombe witabiriye Miss Supranational 2016 yabereye muri Poland [Pologne], ku ya 02 Ukuboza, nawe ashobora kuzaza i Kigali kwihera ijisho uko irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizagenda. Yagize ati “Miss Akiwacu Colombe yarabitwemereye azaza cyeretse hagize igihunduka.”

Sonia Gisa wabaye Miss Supranational Africa 2015 nawe ngo ashobora kuzaza mu Rwanda, ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, uzaba tariki 07 Nzeri 2019. Kugeza ubu abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bafunguriwe amarembo. Bariyandikisha banyuze kuri website: www.misssupranational.rw, rwandamisssupranational@gmail.com, no kuri WhatAppp kuri nimero: 07 83 01 44 82.

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa Miliyoni 1 Frw. Azishyurirwa itike y’indege imujyana muri Poland n’ibindi byose nkenerwa. Igisonga cya Mbere azahembwa 500,000Frw naho igisonga cya kabiri azahembwa 300,000 Frw. Irushanwa rya Miss Supranational rimaze kwitabirwa n'abanyarwandakazi nka Uwamahoro Yvonne wagiyeyo muri 2011, Kubwimana Simbi Sabrina yaserukiye u Rwanda mu 2012 yegukana ikamba rya Miss Personality.

Muri 2013 haserutse Miss Mutesi Kayibanda Aurore, mu 2014 hagiyeyo Umwali Neema Larissa, mu 2015 hagenda Gisa Sonia waje kwegukana ikamba rya Miss Supranational Africa, Miss Akiwacu Colombe yagiyeyo muri 2016 naho Uwase Clementine ajyayo mu 2018.

Miss Sonia Gisa nawe ashobora kuza mu Rwanda. Niwe munyarwandakazi wa mbere wemeye kwambara 'Bikini' yavugishije benshi

Miss Uwamahoro Yvonne ategerejwe i Kigali aho azakurikirana imigendekere y'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supnational 2017

Uwase Tina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND