RFL
Kigali

Ku nshuro ya 4 mu Rwanda hagiye kubera igiterane cy'urubyiruko cyitwa Youth Invasion Crusade (YIC)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2019 19:08
0


Mu Rwanda hagiye kubera igiterane ngarukamwaka cyiswe Youth Invasion Crusade (YIC) mu ntego yo kwegukana imitima y'urubyiruko. Ni ku nshuro ya 4 iki giterane kigiye kubera mu Rwanda. YIC ni ivugabutumwa rigenwa n'umuryango mpuzamahanga wa Sent One's International Ministries uyoborwa n'abakozi b'Imana bo muri Amerika ari bo Pastors Steve&Barb Tull.



Youth Invasion Crusade (YIC) ni igiterane cyo kwegukana imitima y'urubyiruko. YIC y'uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti 'No matter what', akaba ari insanganyamatsiko bifashishije bakuye mu cyanditswe cyo mu Matayo 8:39. Iki giterane cy'uyu mwaka kizaba tariki 21-28/07/2019 kibere kuri Solace ministries, inyuma ya Marasa Hotel, Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe igiterane cy'umwaka ushize cyabereye i Remera kuri Healing Center Church

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Kelly Ngamije umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane, abavugabutumwa bazigisha ijambo ry'Imana harimo abazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo; Ev Andrew, Shannon Clough, Lee Cox, Pastors Steve&Balb Tull bakuriye Sent Ones International Ministries ndetse n'abo mu Rwanda ari bo Pastor Joyce Kamashabi, Chris Bitana na Uwase Prisca.YIC ibaye ku nshuro ya kane mu Rwanda, akaba ari igiterane gisanzwe kibera no muri Afrika y'Epfo (South Africa).


Youth Invation Crusade igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 4

Kimwe mu by'ingenzi bizaranga iki giterane ni amahugurwa azaba mu gitondo kuva Saa Mbiri kugeza Saa Sita (08:00-12:00). Kuva Saa Kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri ni bwo igiterane kizajya kiba. Kwitabira aya mahugurwa bisaba kwiyandikisha kuri Facebook unyuze kuri konti ya YIC cyangwa ukandikira Kelly Ngamije kuri Facebook, uyu akaba ari umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane. Ikindi cy'ingenzi ni igiterane nyir'izina cya nimugoroba.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kelly Ngamije yakomoje ku baririmbyi batumiye anatangaza ko nyuma y'i Kigali bazakomereza ivugabutumwa mu karere ka Bugesera. Yagize ati: "Abaririmbyi ni Mass Worship Team ikozwe na Worship Leaders b'amatorero atandukanye yo mu Rwanda. Nyuma y'igiterane i Kigali tuzajyana n'itsinda ry'abahuguwe muri trainings tujye kuvuga ubutumwa i Bugesera.


Pastors Steve&Barb Tull bayobora Sent One's International Ministries

Ibyo wamenya kuri Youth Invasion Crusade (YIC) n'intego yayo

YIC ni igiterane cyo kwegukana imitima y'urubyiruko. Ijambo Invasion ubwaryo risobanura 'Igikorwa cyo kwegukana'; Uku kwegukana kwakoreshejwe muri YIC, bijyanye no kwegukana imitima y'abo bahura nabo, nk'uko ingabo zegukana abanzi bazo, ni ko byose babyegurira Imana kugira ngo ibegukane n'icyubahiro cyayo, ineza yayo igatuma abantu biyegurira Imana burundu.Ijambo Crusade ryo risobanura igiterane cy'imbaraga gihuza abantu benshi.

Sent One's International Ministries itegura igiterane 'YIC' mu ntego yo kwigisha iki kinyejana gutera imbere mu Bwami bw'Imana no guhindura amahanga. Ni muri urwo rwego Sent One's International Ministries itegura amahugurwa yo guhindura abantu kuba abigishwa. Intego yabo ivugana n'imitima y'abantu bafite iryo shyaka ryavuzwe haruguru mu busobanuro bwo kwegukana ndetse n'ibiterane bigari.

Abategura YIC bizera ko urubyiruko nirumara guhura na Yesu, ibintu byose bizahinduka

YIC ni ivugabutumwa mpuzamahanga rifite ishyaka n'icyifuzo byo kwigisha no guhugura urubyiruko rukazavamo abayobozi beza bagana ku nzozi zabo. Imana uko ikomeza kwigarurira imitima ikanahindura ubuzima bw'urubyiruko, abategura YIC barimo kuzamura no kurema uburyo urubyiruko ruzagira ubusabane na Yesu. Abategura YIC bizera ko urubyiruko nirumara guhura na Yesu, ibintu byose bizahinduka, bakamenya intego zabo n'inzozi z'ubuzima bwabo, imiryango yabo ndetse n'aho batuye muri rusange, bigatuma bagira itandukaniro cyangwa impinduka bahagaragaza banakomeza guhindura ikinyejana cyabo, bahindura amahanga bityo n'Ubwami bw'Imana bwaguke.


Ev Andrew & Shannon Clough bazitabira igiterane cy'uyu mwaka ndetse bazigisha ijambo ry'Imana


Lee Cox wo muri Amerika nawe ari mu bakozi b'Imana bazigisha Ijambo ry'Imana muri iki giterane


Chris Bitana wo mu Rwanda ari mu bakozi b'Imana bazigisha ijambo ry'Imana


Uwase Prisca wo mu Rwanda nawe ari mu bazisha ijambo y'Imana muri iki giterane


Pastor Joyce Kamashabi wo mu Rwanda nawe ari mu bakozi b'Imana bazigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND