RFL
Kigali

Uncle Austin yafashwe n'ikiniga ubwo yabazwaga ku rukundo rwe na Sheebah Karungi, ubu ngo nta mukunzi afite-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2019 18:27
0


Mu minsi ishize hadutse amakuru yavugaga ko Uncle Austin yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi. Iyi nkuru yasohotse ku Inyarwanda mu minsi ishize ntabwo byadukundiye ko tuyibaza ba nyiri ubwite ako kanya, icyakora nyuma byaje gukunda tubona Uncle Austin tugirana ikiganiro.



Ugitangira kuganira na Uncle Austin ku rukundo rwe na Sheebah Karungi uhita ubona ahindutse. Mu ijwi rye yagize ati” Winyibutsa mwana, mbabarira ikibazo ntacyo nsubije,…” Uyu muhanzi yabajijwe igihe yamenyeye Sheebah atangaza ko yamenyanye nawe mu mwaka wa 2005-2006. Uncle Austin wari wabaye ibamba yaje kwerura avuga kuri iki kibazo yabajijwe agafatwa n'ikiniga.

Aha yatangaje ko Sheebah ari umukobwa bakundanye mu mwaka wa 2007 icyakora atibuka neza igihe batandukaniye, gusa atangaza ko bakundanaga Sheebah aba muri Uganda we aba mu Rwanda. Uncle Austin abajijwe niba kuri ubu yaba afite umukunzi yagize ati”Ndi njyenyine ariko ndi gushakisha gusa vuba cyane ntabwo mba ngishakisha…”.

sheebahUncle Austin azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo

Uncle Austin na Shebah bazahurira mu gitaramo cya Kigali Summer Festival kizaba tariki 27 Nyakanga 2019 mu mujyi wa Kigali Camp Kigali kikazataramamo abahanzi barenga icumi bo mu Rwanda biyongera kuri Sheebah Karungi na Princess Flor umu Dj ukomeye i Burayi uzaba avanga imiziki muri iki gitaramo. Bamwe mu bahanzi b'abanyarwanda bandi batumiwe harimo; Riderman, Bruce Melody, Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly, Marina,Social Mula, Dj Pius n'abandi benshi batumiwe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN AGARUKA KU RUKUNDO RWE NA SHEEBAH KARUNGI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND