Albert Niyonsaba watumbagirijwe izina n'indirimbo ye yitwa 'Isezerano', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Kwiringira Uwiteka' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwiringira Uwiteka kuko hejuru ya byose hari imbaraga z'Imana ishobora byose.
UMVA HANO 'KWIRINGIRA UWITEKA' YA ALBERT NIYONSABA
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/07/2019 ni bwo Albert Niyonsaba yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kwiringira Uwiteka' yatunganyijwe na producer Leopold N. Aganira na Inyarwanda.com Albert Niyonsaba yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Kwiringira Uwiteka' yayanditse ashaka kubwira abantu ko mbere na mbere, baba bakwiriye kubaza Imana mu byo bakora byose kuko ibindi byose bishira. Yanakebuye abiringira ibintu bitandukanye abasaba guhanga amaso Imana kuko byose bizarangira hagasigara imbaraga z'Imana.
Albert Niyonsaba avuga kuri iyi ndirimbo ye 'Kwirigira Uwiteka' yagize ati "Muri iyi si abantu bagira ibintu bitandukanye biringira, bakabyishingikiriza rimwe na rimwe bikanabatera ubwibone no kwishyira hejuru. Ibyo ni nko kuba ufite amashuri menshi, ufite amafaranga menshi cyangwa ukomoka mu muryango ukomeye. Gusa ibyo byose birarangira hagasigara imbaraga z'Imana yonyine kuko iyo byavuye ho, yo irakomeza igakora, ntijya itenguha. Nabwira abantu nti mbere na mbere Imana, ibindi byo birashira."
TANGA IGITECYEREZO