RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Rayon Sports yasezerewe itsinzwe na KCCA-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2019 22:17
0


Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cip 2019 itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.



Ikipe ya KCCA yo muri Uganda niyo yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 muri Uganda nk’uko Rayon Sports yabigenje mu Rwanda.


KCCA bishimira igitego cya kabiri cyabagejeje muri 1/2 cy'irangiza 

KCCA FC yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) yafunguye amazamu ku munota wa 39’ gitsinzwe na Kizza Moustapha mbere y’uko Rugwiro Herve yishyura ku munota wa 48’ mu gice cya kabiri. Igitego cya kabiri cya KCCA cyatsinzwe na Jackson Nunda ku munota 66’ akoresheje umutwe.

Wari umukino KCCA yarushije Rayon Sports ibijyanye no guhana umupira badatinze kuko bakinaga bihutisha umupira ku buryo byagoye ko abakinnyi ba Rayon Sports bahagarika uyu muvuduko.

Rayon Sports bagiye bashaka uburyo bagaruka mu mukino bagenda basimbuza guhera ku munota wa 52’ ubwo bakuragamo Iranzi Jean Claude bagashyiramo Bizimana Yannick. Cyiza Hussein yasimbuwe na Mugisha Gilbert (72’) mu gihe Irakoze Saidi yasimbuye Olokwei Commodore ku munota wa 83’.




Hagati mu kibuga ha KCCA hari akazi gakomeye kuri Rayon Sports

Ku rundi ruhande, ikipe ya Azam FC yageze muri ½ itsinze TP Mazembe ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wakinwe mbere y’uko Rayon Sports itsindwa na KCCA FC.

Imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019 ubwo ikipe ya APR FC izaba icakirana na AS Maniema (DR Congo) saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’) nyuma y’uko Gormahia FC (Kenya) izaba yabanje guhatana na Green Eagles (Zambia).

APR FC izasoreza andi makipe mu mikino ya 1/4 ikina na AS Maniema (DR Congo)


Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama 


Saddam Ibrahim Djuma yabanje hanze 

Dore uko imikino ya ¼ iteye:

Kuwa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019

- TP Mazembe 1-2 sAzam (Stade ya Kigali, 16h0)

-KCCA FC vs Rayon Sports (Stade ya Kigali, 18h30’)

Kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019

- Gor Mahia vs Green Eagles (Stade ya Kigali, 16h00’)

-APR FC vs AS Maniema FC (Stade ya Kigali, 18h30’)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:


Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi 2, Nshimiyimana Amran 5, Olokwei Commodore 11, Mugheni Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein 10, Ulimwengu Jules 7.


KCCA FC XI: Charles Lukwago (GK,24), Kizza Moustapha 12, Peter Magambo 13, Kato Samuel 2, Musa Ramathan 4, Herbert Achai 16, Muzamiru Mutyaba 10, Gift Ali 7, Jackson Nunda 8, Mike Mutyaba 18, Allan Okello 25.


Abasifuzi n'abakapiteni     


Abakinnyi ba Rayon Sports mbere y'umukino




Mustapha Kizza azamukana umupira mbere yo gutsinda igitego


KCC bishimira igitego cya mbere 


Kimenyi Yves amaze kwinjizwa igitego cya mbere 


Nshimiyimana Amran (5) ahanganye na Herbert Achai (16)



Rugwiro Herve (4) imbere ya Allan Okello (25) wa KKCA wazengereje abakinnyi ba Rayon Sports 


Iradukunda Eric Radou (14) agenzura umupira imbere ya Muzamiru Mutyaba  (10)


Kimenyi Yves ubwo Rayon Sports yari imaze kwishyura 


KCCA FC bakina umupira urimo tekinike nyinshi badafite igihunga, Gift Ali agenzura umupira ashaka uwo ahereza 


Cyiza Hussein wa Rayon Sports agenzura umupira 


Saddam Djuma Ibrahim yinjiye mu kibuga asimbuye


Iragire Saidi (2) acunze intambwe za Jackson Nunda (8)



Umupira wa Muzamiru Mutyaba wabyae igitego cya kabiri cya KCCA


KCCA bishimira igitego cya kabiri


Allan Okello (25) hafi ya Eric Rutanga (3) na Nshimiyimana Amran (5)



Eric Rutanga (3) na Allan Okello (25) barwanira umupira 


Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rayon Sports 


Urugendo rwa Rayon Sports rwarangiriye mu guhura na KCCA 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND