RFL
Kigali

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra wahoze akinira Rayon Sports yasinyiye AFC Leopards

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2019 20:56
0


Uwahoze akinira Rayon Sports FC rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra yasinye imyaka ibiri muri AFC Leopards yo muri Kenya itozwa n’umutoza w’umunyarwanda Andre Casa Mbungo, aho aje kuyobora ubusatirizi bw'iyi kipe.



Tariki ya 2 Kanama 2018 nibwo Rutahizamu w’umunyamari yavuye muri Rayon Sports yerekeza mu ikipe ya CA Bordj Bou Arréridj yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

Ismaila Diarra wasinye amasezereno y'imyaka ibiri muri AFC Leopards

Diarra yakiniye Rayon Sports bwa mbere mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2015/16 ayitsindira ibitego 14, anayihesha igikombe cy’Amahoro uwo mwaka atsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mukino wa nyuma ihura na APR FC, byatumye akomeza gukundwa cyane n’abafana.

Ismaila Diarra wakunzwe n'abafana ba Rayon Sports kubera igite yatsinze ku mukino wa nyuma wabahuje na APR FC w'igikombe cy'amahoro

Uyu Rutahizamu ufite imyaka 27 yasinyiye ikipe yo mu gihugu cya Kenya yitwa AFC Leopards aho azayimaramo imyaka ibiri amasezerano ye akazarangira mu mwaka wa 2022.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND