RFL
Kigali

Nyuma y’impanuka ya Gaz yari imuhitanye Imana igakinga ukuboko, Fiacre avanye muri Aziya umuti urambye w'impanuka za Gaz

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 17:57
0


Fiacre Nemeyimana umuyobozi wa Fiacre Tent Maker itegura ibitaramo aherutse gukora impanuka ikomeye aho yatwitswe na Gaz batekesha ariko Imana ikinga ukuboko ntiyamuhitana kabone nubwo yari yakomeretse cyane. Nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, Fiacre azaniye abakoresha Gaz ubwirinzi bw'impanuka za Gaz.



Fiacre Nemeyimana ni nyiri kompanyi yitwa 'Fiacre Tent Maker' itegura ibitaramo by'abahanzi nyarwanda. Igitaramo aherutse gutegura ni 'Hari imbaraga Rwanda Tour' cya Gentil Misigaro cyabaye tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali. Ibindi bitaramo yateguye harimo igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye muri 2015, ibitaramo bya Healing Worship Team, ibitaramo bya Kingdom of God Ministries n'ibindi byinshi.

Tariki 2 Mata 2019 ni bwo Fiacre yakoze impanuka ya Gaz batekesha, ashya ku maboko amaguru ndetse no ku nda. Yamaze iminsi itari micye mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya, abaganga bamwitaho bishoboka arakira. Nyuma yo kuva mu bitaro, Fiacre yafashe umwanya uhagije atekereza ku byamubayeho asanga hari benshi bakora amakosa nk’ayo yakoze aho bibagirwa kuzimya ku mashyiga, gukoresha ibikoresho bishaje, gushyira ububiko bwa Gaza ho batekera n'ibindi binyuranye bishobora guteza impanuka ya Gaz. Nyuma yaho yahise yerekeza muri Aziya ajya kurahurayo umuti wo guhangana n’ikibazo cy’impanuka za Gaz, uwo muti akaba ari Gaz Alarm Detectors.


Fiacre umuyobozi wa Fiacre Tent Makers ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ya Gaz

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Fiacre yadutangarije ko yatekereje ibi nyuma yo kurokoka impanuka agatakaza amafaranga menshi cyane mu bitaro yivuza. Yaje gusanga agomba gutanga umusanzu we ku bakoresha Gaz na cyane ko hari benshi bari bamaze kuyitakariza icyizere. Yagize ati; "Nyuma y'impanuka nakoze hafi guhitana ubuzima bwanjye no gutakaza akayabo k'amafranga mu bitaro niho natekereje icyo nise solutions kuko narebye icyateye impanuka nsanga ni ikosa rikorwa na benshi mu bakoresha Gaz ari byo kwibagirwa kuzimya kumashyiga cyangwa aho Gaz ituruka, ibikoresho bishaje bifite fuite, no gushyira hafi ububiko bwa Gaz n’aho batekera. “

Fiacre yakomeje agira ati “Nyuma mvuye mu bitaro niho nasanze ngomba gutanga umusanzu wanjye ku bakoresha Gaz dore ko bamwe bamaze no kuyitera icyizere kandi ari uburyo bwiza tunakangurirwa n'ubuyobozi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Nsanga igisubizo atari ukureka gutekera kuri Gaz ahubwo igisubizo ari ugu protecting aho dutuye naho dukorera. Nakoze urugendo mu bihugu byo hanze ngira ngo ndebe uko bo bakoresha Gaz. Nasanze nta bundi buryo atari protection ya Alarm ndetse n’ibindi bikoresho ijyana nabyo." Yavuze ko ubu bwirinzi bw'impanuka za Gaz yabuhashye muri Aziya. Ati "Nabikuye ku mugabane wa Asia.”

IMIKORERE YA GAS ALARM DETECTOR IRASOBANUTSE!

INYARWANDA yabajije Fiacre aho ashingira yemeza ko Gas Alarm Detectors zidashobora guteza impanuka ya Gaz na cyane ko yatangiye kuzigeza ku banyarwanda bakoresha Gaz, adutangariza ko zifite ubushobozi bwo kumva Gaz zo mu bwoko benshi bakoresha mu Rwanda, inshuro zirenga 100 iyo umuntu yakumva n’amazuru, igatabaza ndetse ikanahagarika aho Gaz ituruka (gufunga icupa/Tank). Yavuze ko Gas Alarm Detectors zizakuraho burundu inkongi n'impanuka zaterwaga na Gaz dore ko zimaze gufata intera nini no guhitana ubuzima bw’abatari bacye mu muryango nyarwanda.

Fiacre yagize ati “Imikorere ya Gas Alarm Detector irasobanutse. Ifite ubushobozi bwo kumva Gaz zo mu bwoko dukoresha hano mu gihugu cyacu inshuro zirenga ijana iyo umuntu yakumva n’amazuru, igatabaza kandi ikanahagarika ku isooko aho Gaz ituruka. Mu yandi magambo ifunga icupa cyangwa tank bityo wumvise itabaza ufata ingamba zo kudakoresha amashyiga cyangwa ibindi bibasha gutanga umuriro ndetse no kubasha gusohora cyangwa gukuraho iyo iba yatumutse no gusana cyangwa gufunga aho iba yaturutse. Ibi bizakuraho burundu inkongi n'impanuka zaterwaga na Gaz doreko zimaze gufata intera nini no guhitana ubuzima bwabatari bacye mumuryango nyarwanda.”

Akomeza avuga ko nta mpanuka ya Gaz ishobora kongera kuba ku muntu wese ukoresha Gas Alarm Detector kandi ukayikoresha neza. Ati “Nta mpanuka yakongera guhura nayo mu gihe yayikoresheje neza kuko zirimo ubwoko butandukanye n’ububasha gutanga ubutumwa bugufi ku bantu bireba.”Yunzemo ko izi Gas Alarm Detectors yamaze kuzigeza mu Rwanda ndetse akaba yorohereje buri wese kuba yazibona aho yaba ari hose mu gihugu. Ati”Twazizanye kandi ku buryo buri wese abasha kuzikoresha atabangamiwe n'igiciro kandi ziraboneka mu gihugu hose.”


"Gaz Alarm Detectors" ubwirinzi bw'impanuka za Gaz bwazanywe mu Rwanda na Fiacre






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND