Umunyamakuru Byishimo Espoir uzwi nka Happy ukorera Radio & Authentic Tv ndetse akanandikira ikinyamakuru Agakiza.com ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16/07/2019.
Byishimo Espoir yahamirije Inyarwanda.com amakuru y'urupfu rw'umubyeyi we. Se wa Byishmo Espoir yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza muri Kenya ariho yapfiriye. Akimara kumenya iyi nkuru y'incamugongo Byishimo Espoir bakunze kwita Happy yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko ababajwe cyane n'urupfu rw'umubyeyi we, avuga ko atari azi ko yagenda iki gihe. Yavuze ko yari umubyeyi mwiza, nuko amwifuriza iruhuko ridashira. Happy yagize ati "Ndababaye, si nari nzi ko wagenda ubu. RIP Dady wari umubyeyi mwiza."
Byishimo Espoir hamwe n'umubyeyi we wamaze kwitaba Imana
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO