RFL
Kigali

Umunyamakuru Byishimo Espoir (Happy) wa Authentic Tv yapfushije umubyeyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 16:22
1


Umunyamakuru Byishimo Espoir uzwi nka Happy ukorera Radio & Authentic Tv ndetse akanandikira ikinyamakuru Agakiza.com ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16/07/2019.



Byishimo Espoir yahamirije Inyarwanda.com amakuru y'urupfu rw'umubyeyi we. Se wa Byishmo Espoir yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza muri Kenya ariho yapfiriye. Akimara kumenya iyi nkuru y'incamugongo Byishimo Espoir bakunze kwita Happy yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko ababajwe cyane n'urupfu rw'umubyeyi we, avuga ko atari azi ko yagenda iki gihe. Yavuze ko yari umubyeyi mwiza, nuko amwifuriza iruhuko ridashira. Happy yagize ati "Ndababaye, si nari nzi ko wagenda ubu. RIP Dady wari umubyeyi mwiza."


Byishimo Espoir hamwe n'umubyeyi we wamaze kwitaba Imana

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • butera4 years ago
    pole sana papa naruhukire mu mahoro





Inyarwanda BACKGROUND