Uko imyaka igenda itambuka, gukomerwa kw’ingo bigenda biba ingorabahizi, dore ko hari impamvu zitandukanye zibitera zaba izigendanye n’imibereho n’ibindi bitandukanye bizanwa n’amajyambere. Ubushakashatsi bigaragaza ko benshi mu batandukana ari abakiri bato bamaranye igihe gito.
Twifashishije urubuga rukurikirana ibijyanye n’ingo
Marriage.com, twagerageje kwegeranya zimwe mu mpamvu zitera isenyuka ry’ingo
muri iki gihe. Imibare igaragaza ko ibihugu byateye imbere biza imbere no ku
mubare munini wa za gatanya, u Burayi bukaba ari bwo bufite imibare myinshi
ugereranyije n’indi migabane y’isi.
Uru rubuga kandi rugaragaza ko benshi mu batandukana ku
isi ari abamaranye imyaka hagati ya 4 na 8. Ugendeye ku myaka, benshi mu basaba
gatanya ni abatarengeje imyaka 40. Mu gihe gutandukana biterwa n’impamvu
nyinshi zitandukanye, dore ko nta rugo rusa n’urundi, dore impamvu zikunze
kugarukwaho zitera nyinshi muri za gatanya muri iki gihe:
1. Gucana inyuma
Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye itera isenyuka ry’ingo,
dore ko impamvu zitera guca inyuma nazo ziba nyinshi mu ngo z’abashakanye. Ubushakashatsi
kandi bwagaragaje ko benshi mu baca inyuma abo bashakanye babiterwa n’umujinya,
kudahuza neza ku ngingo yo gutera akabariro cyangwa se kudahuza amarangamutima
mu mibanire.
2. Amafaranga
Turi mu isi yirirwa yiruka inyuma y’inoti ku buryo hari
n’abubaka ingo bakuruwe n’amafaranga cyangwa ubushobozi bwa buri umwe bwo gukorera
amafaranga ku buryo iyo bitagenze uko byari byitezwe, bishobora gutuma urugo
rusenyuka. Ikindi, ni uburyo bw’imicungire y’umutungo w’urugo n’imikoreshereze
y’amafaranga muri rusange, nabyo bishobora kuvamo gatanya.
3. Kutaganira uko bikwiye
Kuganira ku bintu byose no gufatira imyanzuro hamwe
biri mu bikomeye byubaka urugo, iyo byabuze, buri umwe ashobora gutunga agatoki
mugenzi we cyangwa se hakabaho amakimbirane no kubwirana amagambo akomeretsa,
bikaba byuasenya umubano burundu.
4. Guhora mu ntonganya
Urugo bamwe bavuga ko ari ishuri, iyo utaryize neza
ubyitayeho ushobora gutsindwa. Kwijujutira ibintu bitandukanye no gutonganira
utuntu tudashira, biri mu bituma abashakanye bashobora guhagana bagahitamo
gutandukana.
5. Kwiyongera ibiro
Iyi mpamvu ishobora kugaragara nk’idafatika ariko ni
imwe mu zitera gatanya muri iki gihe. Umwe mu bashakanye ashobora kwiyongeraho
ibiro byinshi nyuma yo gushakana bigatuma mugenzi we abona yarabaye undi,
umubano wabo ukarangira.
6. Kwizera ibitangaza
Hari abavuga ko urugo rwiza ari ijuru rito ariko mu by’ukuri
usanga bigoye ko iri juru rihoraho kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Kubaka
urugo umwe mu bashakanye yizera ko uwo bashakanye ari umuntu uje nko kuba
umumalayika cyangwa umuntu uje gutuma ibintu byose bigenda neza, bishobora gutuma
igihe bitagenze uko yabitekereje ahitamo kubivamo.
7. Kutubaka ubucuti
Abashakanye bagomba kuba ari inshuti magara, umwe abona
ko undi ari we muntu wa mbere wo kwirukiraho yaba mu bikomeye cyangwa mu
munezero. Iyo ubu bucuti bwatakaye, bitera umwuka mubi no gutandukana bikaba
bishobora kuziramo.
8. Guharirana inshingano
Mu rugo umugore n’umugabo bagira uko biha inshingano n’uburyo
buri wese ashyigikira mugenzi we ngo ibintu bigende neza. igihe umwe yasunikiye
inshingano zose z’urugo kuri mugenzi we, bishobora gusenya.
9. Gushakana mu buryo butateguwe neza
Kubaka si imikino. Iyo abantu bashakanye batariteguye,
ngo bafate umwanya uhagije wo kumenyana no gushyiramo umurongo w’imibereho,
bishobora gutuma no gutandukana kwabo bibanguka.
10. Ihohoterwa
Mu gihe umwe mu bashakanye ahohotera mugenzi we, byaba
mu buryo bw’umubiri, ubw’amarangamutima cyangwa ubundi buryo bwose, bishobora
kuvamo gutandukana.
N’ubwo izi ari zimwe mu mpamvu zitera gutandukana, sizo
gusa kuko muri iki gihe hari n’abatandukana bapfuye imikoreshereze y’imbuga
nkoranyambaga, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO