RFL
Kigali

Mudeyi, Donkor na Congolais mu bakinnyi batandukanye na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/07/2019 10:44
0


Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 yatanze urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020 ari nako inatandukana na bamwe mu bakinnyi yari imaranye igihe.



Mu bakinnyi iyi kipe igomba gutandukana nabo bitewe n’impamvu zitandukanye barimo; Mudeyi Suleiman, Donkor Prosper Kuka, Tuyishime Eric Congolais na Ndayisenga Kassim. Aba ni abakinnyi bayivuyemo nyuma y’abandi kuko hari abagiye mbere banamaze kubona andi makipe.

Mudeyi Suleiman yari amaze umwaka w’imikino muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Musanze FC ariko nyuma akaza kubona ko bitazamuhira muri iyi kipe bityo akaba yarahise asaba ibaruwa imukura muri iyi kipe. Ikipe ya Rayon Sports yaje kumwemerera ko basesa amasezerano ndetse bikaba biteganyijwe ko ahabwa iyi baruwa kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019.


Mudeyi Suleiman na nimero yamurangaga yamaze gutangwa (13)

Donkor Prosper Kuka ni umukinnyi wo hagati mu kibuga uvuka  muri Ghana akaba yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports ariko bakaba batarifuje kumwongerera amasezerano bitewe n’umubare munini w’abakina kuri uyu mwanya bamusanze muri iyi kipe ari bashya bityo bikaba ngombwa ko atandukana n’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.


Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana wakinaga hagati muri Rayon Sports 

Tuyishime Eric Congolais ni undi mukinnyi ikipe ya Rayon Sports yasezeyeho nyuma y’umwaka yari ayimazemo ariko akaba yarabuze aho yamenera ngo abone umwanya wo gukina bityo babona icyiza ari uko yahabwa ibyo bamugomba akajya gushakira ahandi.


Tuyishime Eric bita Congolais 

Ndayisenga Kassim umunyezamu wari muri Rayon Sports nawe ntari ku rutonde rw’abakinnyi bazakina Total CAF Champions League nyuma yo gutandukana na Rayon Sports. Kuri ubu amakuru ahari ni uko yaba agiye kugana muri Kiyovu Sport akaba yasimbura Ndoli Jean Claude wageze muri FC Musanze.


Ndayisenga Kassim yari umunyezamu wa Rayon Sports

Nyandwi Saddam ukina inyuma ahagana iburyo nawe ntabwo ari mu bakinyi batanzwe muri CAF bitewe n'uko atarongera amasezerano ndetse akaba ari mu nzira zo gutandukana na Rayon Sports mu gihe kitarambiranye ahubwo akaba yajya muri Musanze FC nyuma y'imyaka ibiri yari amaze mu bururu n'umweru.


Nyandwi Saddam ntari mu bakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu marushanwa ya CAF 

Abandi bakinnyi bari basanzwe muri Rayon Sports batari ku rutonde rw’abazakina Total CAF Champions League barimo; Bukuru Christophe ukina hagati mu kibuga, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi umunya-Nigeria ukina ataha izamu baherutse gusinyisha na Tumusime Altijan murumuna wa Manishimwe Djabel.

Mugisha Francois Master we ari mu bakinnyi bagiye mbere y’irangira ry’igikombe cy’Amahoro 2019 kuko amakuru ahari avuga ko yamaze gusinye muri Bugesera FC cyo kimwe na Sarpong Michael uvugwa muri Free State Stars muri Afurika y’Epfo.


Ikipe Rayon Sports bari gushingiraho mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019

Dore abakinnyi 24 Rayon Sports yatanze muri CAF na nimero zizabaranga ku myenda:

1.Kimenyi Yves (GK,1)

2.Iragire Saidi (2)

3.Rutanga Eric (3,C)

4.Rugwiro Hervé (4)

5.Nshimiyimana Amran (5)

6.Nizeyimana Mirafa (6)

7.Ulimwengu Jules (7)

8.Ciza Hussein (10)

9.Commodore Olokwei(11)

10.Mugisha Gilbert (12)

11.Irakoze Saidi (13)

12.Iradukunda Eric(14)

13.Runanira Hamza (15)

14.Irambona Eric (17)

15.Habimana Hussein (20)

16.Iranzi Jean Claude (21)

17.Bikorimana Gérard (22)

18.Bizimana Yannick (23)

19.Sekamana Maxime (24)

20.Ndizeye Samuel(25)

21.Niyomwungeri Mike (26)

22.Kakule Mugheni Fabrice (27)

23.Nsengiyumva Emmanuel(29)

24.Mazimpaka André (30)

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND