Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gitarama ho mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya Coaster ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga Campany. Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi.
INYARWANDA twagerageje kuvugana n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba ntibyadukundira. Meya w'Akarere ka Karongi NDAYISABA Francois yatangaje ko bagitabara abagifite akuka ko Imibare y’abitabye Imana itaramenyekena neza keretse mu masaha ari imbere. Yavuze ko iriya Coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.
Iyi mpanuka yabaye hagati ya Saa Kumi n'ebyiri za Moya (6h45 na 7h20) z’igitondo. Ababonye iriya modoka ita umuhanda, bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru. Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yatangarije Umuseke ko abantu bishwe n’iriya mpanuka kugeza ubu ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.
Avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane. Ati: “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko {speed governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”
SSP NDUSHABANDI yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare. Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba yateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza. Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Kibuye.
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi
TANGA IGITECYEREZO