RFL
Kigali

Gareth Bale na Wizkid bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/07/2019 10:07
0


Uyu munsi ni ku wa 2 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 16 Nyakanga, akaba ari umunsi w’197 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 168 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

622: Ingengabihe y’aba islam yatangiye gukoreshwa.

1661: Inote ya mbere y’amafaranga yatangiye gukoreshwa mu Burayi ikozwe na banki ya Suwede.

1790: Intara ya Colombiya iherereye muri Leta ya Washington yagizwe umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1809: Umujyi wa La Paz kuri ubu uherereye mu gihugu cya Bolivia, wabonye ubwigenge ku gihugu cya Espagne, mu kiswe impinduramatwara za La Paz maze urema guverinoma yawo, ikaba ariyo ya mbere yabayeho yigenga muri ibi bice bya Amerika y’epfo.

1931: Umwami wa Etiyopiya Haile Selassie I yasinye ku itegeko nshinga rya mbere ry’iki gihugu. 

1948: Umujyi wa Nazareti wahawe icyubahiro cyo kuba ari wo mujyi Yezu yavukiyemo nyuma yo gufatwa n’ingabo za Israel mu ntambara zarwanagamo n’abarabu.

1969: Icyogajuru cya mbere cyagiye mu kwezi cyo mu bwoko bwa Apollo 11 cyahagurutse ku isi, kikaba cyarimo  Neil Armstrong hamwe na Buzz Aldrin, kigera ku kwezi ku munsi wakurikiyeho tariki 20 ku isaha ya saa mbiri n’iminota 18 z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT (ubwo hari saa yine na 18 ku isaha ya Kigali).

1979: Uwari perezida wa Iraq Ahmed Hassan al-Bakr yahiritswe na Saddam Hussein

1981: Mahathir Mohamad yabaye minisitiri w’intebe wa 4 wa Malaysia amara ho imyaka 22 byatumye aba umutegetsi wa mbere muri Asiya uyoboye igihe kirekire.

1999: John F. Kennedy Jr., umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakoze impanuka y’indege iramuhitana igwa mo n’umugore we na murumuna w’umugore we, impanuka yabereye hejuru y’inyanja ya pasifika hafi y’inkombe ya Martha.

2007: Umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 6.8 ku gipimo cya magnitude wibasiye ubuyapani usenya ibikorwa by’ingufu za Nicleaire byateye ahantu hanini cyane kwanduzwa  n’ubumara bwa Nucleaire.

2008: Mu Bushinwa abana 16 bari baragaburiwe amata arimo uburozi barapimwe basanga yabateye indwara z’impyiko, aho abana bagera ku 300,000 bari bararozwe.

2013: Mu gihugu cy’ubuhinde, abana 27 bitabye Imana, abandi 25 bajyanwa mu bitaro nyuma yo kurya amafunguro ya saa sita bagaburiwe ku ishuri.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1872: Roald Amundsen, umutemberezi w’umunya Norvege, akaba ariwe muntu wa mbere wageze ku mpera y’epfo y’isi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1928.

1896: Trygve Lie, umunyapolitiki w’umunya-Norvege akaba ariwe wabaye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye wa mbere nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1968.

1919: Choi Kyu-hah, perezida wa 4 wa Koreya y’amajyepfo nibwo yabonye izuba aza gutabaruka mu mwaka w’2006.

1947: Assata Shakur, umunyamerikakazi akaba umunyabyaha washakishijwe bikomeye na Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ndetse na mukase wa nyakwigendera umuraperi TuPac Shakur nibwo yavutse.

1968: Larry Sanger, umucurabwenge w’umunyamerika akaba ari no mu bashinze urubuga rwa internet rwa Wikipedia nibwo yavutse.

1981: Maher Zain, umuririmbyi w’umunya-Liban yabonye izuba.

1984: Katrina Kaif, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1987: Andrew James Allen, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yabonye izuba.

1987: Mousa Dembélé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

1989: Gareth Bale, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza wo muri Pays des Gales yabonye izuba.

1990: Wizkid, umuraperi w’umunyanigeriya yabonye izuba.

Abantu bapfuye kuri uyu munsi:

1882: Mary Todd Lincoln, umugore wa Abraham Lincoln perezida wa 17 wa leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana.

1982: Charles Robberts Swart, perezida wa mbere wa Afurika y’epfo yaratabarutse, ku myaka 98 y’amavuko.

1999: Carolyn Bessette-Kennedy, umunyamerika wakoraga akazi ko kwamamaza akaba n’umugore w’umuhungu wa Kennedy, John F. kennedy Jr., yitabye Imana apfana n’umugabo we mu mpanuka y’indege.

1999: John F. Kennedy Jr., umunyamategeko akaba n’umwanditsi, akaba n’ umuhungu wa John Kennedy wabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 39 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Helier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND