RFL
Kigali

“Imodoka nyisunika njyenyine, Nakurinda intare ikwegereye ntigukoreho…” Umusore w’ibigango urinda Bruce Melody akaba umuyobozi wa B KGL –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2019 8:54
3


Muri iyi minsi umwuga wo kurinda abantu hifashishijwe abasore b’ibigango ukomeje gutera imbere, abamaze kugaragaza intambwe ikomeye ni abasore n’inkumi b’ibigango babarizwa mu itsinda rya B Kgl bakunze gukora mu bitaramo binyuranye ndetse bakanifashishwa barinda abantu ku giti cyabo. Twaganiriye n'umusore w’ibigango urinda Bruce Melody.



Jean Luc umusore wamamaye nka “Mubi cyane” asanzwe arinda umutekano wa Bruce Melody ariko kandi akaba n’umuyobozi wa B Kgl itsinda ry’abasore n’inkumi bacungira abantu umutekano mu bihe bitandukanye. Aganira na INYARWANDA yaduhamirije ko mu by’ukuri akazi bakora ari akazi gatunze urubyiruko rwinshi rugakora mu gihugu hose.

Jean Luc yadutangarije ko kuri ubu afite ibiro 130, akaba afite ubushobozi bwo kurinda umuntu ku rwego rw'uko yanamurinda Intare imwegereye ntigire icyo imukoraho. Yumvikanisha urwego agezeho rwo kongera imbaraga, Jean Luc yadutangarije ko ku giti cye wenyine ashobora gusunika imodoka ikagenda mu gihe nk'uwo arinze imodoka ye yaba igize nk’ikibazo bari ahantu bigoye.

B KGL

Jean Luc ubanza uhereye iburyo akaba umuyobozi wa B KGL ari kumwe n'abanyamuryango b'iri tsinda,... 

Muri iki kiganiro uyu musore yadutangarije ko n'ubwo bafite ubushobozi bwo kurinda umuntu ariko badafite ubumenyi bwinshi impamvu nyir'izina basaba Leta y’u Rwanda kubashyiriraho amahugurwa yihariye yabongerera ubumenyi mu kazi kabo ndetse bagahugurwa ku mateka y’igihugu cyane ko aba basore akenshi barinda abanyamahanga kandi baba banakeneye kumenya byinshi ku mateka yabo.

Jean Luc umaze imyaka itari micye muri aka kazi yatangarije INYARWANDA ko bishyize hamwe mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwitandukanya n'abandi bakora aka kazi ariko badafite imico ikwiye muri aka kazi. Aha yatangaje ko B Kgl ifite abarinzi batari bacye bujuje ibisabwa yaba mu mico n’imyitwarire cyane ko iri ari naryo tsinda rya mbere ry’abasore n’inkumi bacungira abantu umutekano ryabayeho.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JEAN LUC UMURINZI WA BRUCE MELODY AKABA N’UMUYOBOZI WA B KGL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy kayibanda4 years ago
    Courage pe urashoboye
  • Claude4 years ago
    Intare avuga ni intare nya ntare cg aravuga indi tutazi ? Niba waranayibonye byibuze ndahamya ko utari kuvuga gutyo. Gusa ni byiza kwihangira imirimo, ndabikunze kubona ko ugeze ku rwego rushimishije kandi nibyo nakwifuriza gukomeza gutera imbere. Sky is no longer the limit bro!
  • Shyirambere Alexandre4 years ago
    Nibyiza Ese iyumuntu ashaka kubabodigadi Mwamufashiki bisabiki murakoze Mwamufashiki bisabiki





Inyarwanda BACKGROUND