RFL
Kigali

Uwihanganye Jean De Dieu (Henri Jado) yahinduriwe imirimo ahabwa guhagararira u Rwanda muri Singapore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2019 22:22
1


Uwihanganye Jean de Dieu [MC Henri Jado] wakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10, muri 2017 yatoranyijwe mu bayobozi bashya bari bagize Guverinoma yatangiranye na manda ya gatatu ya Perezida Paul Kagame, kuri ubu yamaze guhindurirwa imirimo.



Nkuko bigaragara ku itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w'intebe kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2019 Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe 'High commissioner' muri Singapore. Ni inshingano yaherewe rimwe n'abandi bayobozi banyuranye bahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.      

Jado

Henri Jado na Perezida Kagame

Uwihanganye Jean de Dieu yari yashyizwe muri Guverinoma yatangajwe tariki ya 30 Kanama 2017 yari igizwe n'abaminisitiri 20 n'abanyamabanga ba leta 11. Mu banyamabanga ba Leta bashya, hari harimo Uwihanganye Jean de Dieu [Henri Jado], izina rye rikaba ryaramamaye cyane mu kuyobora ibitaramo no kuri Radio Salus ari naho yatangiriye umwuga w’itangazamakuru. Icyo gihe Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu.

JadoHenri Jado ni umugabo wa Mukaseti Pacifique ukina ari Yvonne mu ikinamico Urunana 

Uwihanganye Jean de Dieu yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri University of Manchester, yize mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeli 2012. Yagiye kwiga mu Bwongereza nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubwubatsi.

Henri Jado yari yahawe uyu mwanya muri Guverinoma mu gihe  avuye muri NPD-COTRACO, aho yatangiye aka kazi anigisha muri Kaminuza ya UNILAK. Nyuma y'imyaka ibiri gusa, ahinduriwe imirimo aho yoherejwe kureberera inyungu z'u Rwanda muri Singapore.

JadoJadoHenri Jado yahawe imirimo mishya  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyaremye4 years ago
    turabakurikira 5,5





Inyarwanda BACKGROUND