RFL
Kigali

Potter's Hand Ministries bizihije isabukuru y'imyaka 7 mu birori bikomeye bataramiwemo na Israel Mbonyi na Yvan Ngenzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 13:19
0


Potter’s Hand Ministries (PHM) umuryango ubarizwamo itorero Potter’s Hand Church wizihije isabukuru y’imyaka 7 umaze kuva mu 2012. Ibi birori byabereye i Masaka mu karere ka Kicukiro. Abitabiriye ibi birori bahimbaje Imana bari kumwe na Israel Mbonyi, Yvan Ngenzi na Potter’s Hand worship team.



Ni ibirori bikomeye byabereye i Masaka aho Potter’s Hand Ministries (PHM) yaguze ubutaka igiye kubakamo inyubako yitwa “The Potter’s Hill Project” izaba irimo urusengero, ivuriro, inzu y’ubucuruzi n’izindi zizakorerwamo ibikorwa bitandukanye. Ibi birori byiswe The Potter’s Hand Thanksgiving & 7th Anniversary byitabiriwe n’abantu benshi bisiga umunezero mwinshi ku banyamuryango wa Potter’s Hand Ministries dore ko bahavanye icyizere cy’uko inzozi bafite bazazigeraho ntakabuza kuko bari kumwe n’Imana yabahaye iyerekwa ry’uyu murimo bakora ndese ikaba imaze kubakorera byinshi mu myaka 7 bamaze. Binyuze mu ndirimbo zitandukanye baririmbye, Israel Mbonyi, Yvan Ngenzi na Potter’s Hand worship team bahembuye imitima ya benshi bitabiriye ibi birori.


Bakaze 'cake' mu kwishimira imyaka 7 Potter's Hand Ministries bamaze

Rev Dr Charles Mugisha uyobora New Life Bible church umwe mu bakozi b’Imana bitabiriye ibi birori byabaye tariki 13/07/2019 ndetse akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana, yasabye abanyamuryango ba Potter’s Hand Ministries kwizera Imana ndetse bagasenga cyane kuko hari byinshi byiza izabakorera. Yabasabye kwimuka kabava Kicukiro bakajya gutura i Masaka hafi y’ubutaka baguze kugira ngo babe hafi y’umurimo Imana yabahamagariye. Yabahaye urugero ababwira ko ubwo yatangizaga New Life Bible church byabaye ngombwa ko yimuka aho yari atuye mbere ajya gutura mu Kagarama hafi y’aho yari yaguze ikibanza cyo kubakamo inzu y’Imana ari naho New Life Bible church ibarizwa magingo aya. Yababwiye ko mu rugendo barimo bazahura n'abanzi yise 'Ba Sanibarati' bazabaca intege ariko abasaba guhanga amaso ku Mana yabahamagaye.


Rev Dr Charles Mugisha ni we wigishije ijambo ry'Imana


Israel Mbonyi yafatanyije n'abari muri ibi birori gushima Imana yabanye na PHM


Abayobozi ba PHM hamwe n'abakozi b'Imana bitabiriye ibi birori bafatanye ifoto y'urwibutso

Pastor Jimmy Muyango umuyobozi wa Potter’s Hand Ministries na Potter’s Hand church yabwiye Inyarwanda.com ko akari ku mutima we mu myaka 7 bamaze bakora umurimo w'Imana. Yavuze ko bafite byinshi byo gushima Imana. Yagize ati "Imyaka 7 ni imyaka twumva twashimiramo Imana kuko uyu murimo utangira watangijwe n’Imana, wabyawe n’Imana, twebwe twemera kuba umuyoboro Imana igiye kuwukoreramo. Rero iyo myaka 7 icya mbere twakiriye inzozi Imana yaduhaye zo gutangira umurimo witwa Potter’s Hand uturuka mu cyanditswe kiri muri Yeremiya 18: 1-3 aho Imana yajyanye Yeremiya mu butayu ikaza kumugaragariza ko rya bumba ryawukoraga ryakorwamo ikindi kibumbano cyiza, akaba rero ari ijambo ryihumure, ijambo ry’ibyiringiro ku muntu uwo ari we wese."


Pastor Jimmy Muyango umuyobozi wa Potter's Hand Ministries aganira n'abanyamakuru

Pastor Jimmy Muyango yakomeje agira ati "Muri Yesaya 64: 8 haravuga ngo Uwiteka uri umubumbyi natwe tukaba ibumba, turi umurimo w’intoki zawe. Ni ukuvuga ngo rero niba ndi ibumba mu biganza by’Uwiteka, hari igihe ugera mu bihe ukumva ubuzima burarangiye, ukumva ibintu byapfuye, ukumva byazambye, ariko iyo wibutse ko uri ibumba mu biganza by’umubumbyi, Uwiteka akaba umubumbyi w’umuhanga kandi mwiza, wumva ko aho byaba byarageze hose, rya bumba yarifata akarikoramo ikintu cyiza. Iryo jambo ni iry’ibyiringiro, ni iyerekwa Imana yaduhaye rifite ijambo rivuga ngo kubona ubuzima bwashenjaguritse bwari bwarangiritse, Imana yongera ikabugarura ikabuhindura, yamara kubuhindura bukaba ishusho yo gukora wa mugambi Imana yari izanzwe ifite, ubwo rero ni inkuru nziza ku muntu uwo ari we wese."

BARASHIMA IMANA YABAHAYE UBUZIMA GATOZI BUBEMERERA GUKORERA MU RWANDA

Pastor Jimmy Muyango yashimiye cyane Leta y'u Rwanda yemereye Potter's Hand Ministries gukorera mu Rwanda, ni ibintu bashimira Imana yabagejejeho mu myaka 7 bamaze. Yavuze ko Imana yabahaye iyerekwa, nabo bararyakira, bemera gukoreshwa n'Imana. Ati "Hari igihe ugera ahantu ukavuga uti njyewe se buriya icyo Imana yandemeye cyaba kigishoboka? Iyo wishyize mu biganza by’Imana ari yo mubumbyi, irabasha kugufata ikongera kuguha yashusho ishobora gusohoza ubushake bwayo uko bumeze. Muri iyo myaka 7 rero habayemo kwakira iyerekwa, icya kabiri Imana yatumye tubasha kubona ubuzima gatozi butwemerera gukorera mu gihugu cyacu tunashimira na Leta kuko ni yo itanga ubuzima gatozi."


Yashimiye Imana yabakoresheje benshi bakakira agakiza, abandi bagahembuka mu buryo bw'Umwuka, ubuzima bw'imiryango myinshi bugahinduka,, imishinga ya benshi igatera imbere, ibyo byose ariko bakabikora bubaha Imana. Yagize ati "Hanyuma y’ibyo ngibyo tubasha kubona imirimo itandukanye igenda ikorwa, abantu bakizwa, abantu bihana, abantu bahindukira, imiryango yubakwa, ikomera, ishikama….Tubonye rero ubuzima bw’imiryango myinshi Imana igenda ibuhindura, itanga umugisha mu buzima bw’abantu, abize amashuri, abashatse bakagira ingo, ababyaye abana, abubatse imishinga Imana ikayibaha ariko ibyo byose bakabikora no gutinya Imana no kubaha Imana mu buzima bwabo."

IMPUGURO ZA PASTOR JIMMY MUYANGO KU BANTU BATINYA GUKORA IBINTU BIREMEREYE BOHEREJWEMO N'IMANA

Pastor Jimmy Muyango yavuze ko ibyo bakora byose babikorera mu kwizera Imana. Yasabye abantu bose batumwe n'Imana kudatinya ikintu na kimwe kuko Imana yabatumye ari inyembaraga. Yagize ati "Numva ikintu cyiza cyane ni ugukorera ibintu mu kwizera Imana, Imana yacu iraturenze iraturuta, ubushobozi bwacu si bwo bwayo, ubwayo burarenze, numva gukora ikintu woherejwemo n’Imana utangirana n’Imana ukakigenderamo n’Imana kikazarangizanya n’Imana. Ukwizera Imana rero kurenda gusa nka risk ariko kurenze ama risks kuko kwizera Imana ni ugukandagira aho utabona neza ariko wishingikirije ku Mana izagushoboza. Rero numva natera inkunga bagenzi banjye nanjye ndimo yuko twarushaho kwizera Imana. Iyo twizera Imana rero tugambirira gukora ibirenze ubushobozi bwacu bisaba Imana."

Yunzemo ati "Iyo Imana iguhaye inzozi zo gukora, ntiguha izingana n’umufuka wawe ntiguha izingana n’ubwenge bwabwe, ntiguha izingana n’ubushobozi bwabwe, iguha izizatuma uyikenera, zizatuma uyishingikirizaho ku buryo wumva ko nta bushobozi bwawe buzabikora ahubwo ubushobora bw’Imana ni bwo buzabikora. N’izi nzozi turimo kubona n’ibi turi gutekereza gukora, turatekereza kuzubaka amakaminuza, turatekereza kubaka insengero, turakereza kubaka ibitaro, turatekereza kubaka amashuri, ibyo ubirebye ukajya mu makonte y’abakristo ntabwo wayabonamo ayo mafaranga ariko tubikora kuko twumva ko bizubaka ubuzima bw’abantu, bizahindura ubuzima bw’abantu kandi Imana ibyishimiye ari nayo yatubwiye kubikora ukumva ubwo yatanze vision izatanga na provision, ubushobozi nabwo izabutanga."

Abakozi b'Imana batandukanye basengeye PHM 

Pastor Jimmy Muyango yasoje asaba abantu bose kurota inzozi Imana yababwiye, bakabikora badashingiye ku bushobozi bwabo. Yagize ati "Rero numva natera inkunga uwo ari we wese kurota inzozi Imana yamubwiye ntashingire ku bushobozi bwe akagendera ku byo Imana ishaka. Ikindi na none ni uko numva ko gutekereza ibintu bigari hari aho usanga ufite pariseri hagati mu mujyi ingana n’inzu y’umuntu yajyamo kandi utekereza gukora urusengero ruzamo aho abana bazirukankira, ibibuga aho bizajya, amashuri y’abana, ibikorwa bitandukanye, ugasanga ntabwo byakwirwamo. Kenshi hari igihe tubiheramo kubera gutinya no kureba ubushobozi bwacu ariko dutekereje uko Imana ikora n’ubushobozi bw’Imana twatekereza bigari, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, ifeza n’izahabu ni iz’Uwiteka, nta mpamvu twakwirimita (To limit your self) dutekereze binini kuko n’ubundi si twe tuzabikora Imana izabidushoboza."


Inyubako PHM ishaka kubaka i Masaka

The Potter’s Hand Ministries ni umuryango uyoborwa na James Muyango afatanyije n’abandi bapasiteri batandukanye, Abakuru ndetse n’Abadiyakoni. Magingo aya uyu muryango ufite icyicaro gikuru mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bakaba bagiye kubaka mu murenge wa Masaka aho bamaze no kugura ubutaka. Ibikorwa bakora byubakiye ku nkigi eshanu ari zo; kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo mu Rwanda no hanze (Evangelism & Missions), kubaka umuryango w’Imana (Fellowship), kwigisha no guhindurira benshi kuba abishwa ba Yesu (Discipleship), ibikorwa by’urukundo (Ministry) ndetse kuba mu buzima buramya Imana (Worship).

Mu myaka 7 Potter’s Hand Ministries bamaze, bakoze ibikorwa bitandukanye aho ku munsi mpuzamahanga w’umuco babwirije ubutumwa bwiza abanyamahanga baba mu Rwanda, babwiriza abana bo ku muhanda bamwe muri bo basubira mu ishuri abandi bashyirwa mu miryango ibitaho yo muri Kagugu. Bohereje abamisiyoneri hanze y’u Rwanda, babwirije ubutumwa bwiza mu ngo z’abantu, bafashije imiryango itishoboye yo muri Kagugu, bafasha abana b’i Gahanga bafite ubumuga bwo mu mutwe, batanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye yo muri Gatenga, bafasha abatishoboye bo muri Niboye na Gahanga, bigisha abubatse ingo, bahugura urubyiruko n’abana bato n’ibindi byinshi birimo no kuba itsinda ryo kuramya no guhimba Imana ribarizwa muri uyu muryango ryarabashije gushyira hanze album ‘Ishimwe ni iryawe’.

KANDA HANO UREBE 'UMWAMI WANKUNZE' YA POTTER'S HAND WORSHIP TEAM

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 7

Basabanye n'Imana mu buryo bukomeye binyuze mu kuramya

Israel Mbonyi yahesheje umugisha abari muri ibi birori


Bari bakoze 'cake' y'agatangaza



PHM bafite byinshi bashimira Imana mu myaka 7 bamaze

Yvan Ngenzi mu birori by'isabukuru y'imyaka 7 ya PHM


Inyubako Potter's Hand Ministries igiye kubaka i Masaka

Baguze ubutaka ahantu hagutse ku buryo abana bazajya babona aho bakinira


Umukozi w'Imana wayoboye isengesho ryo gusengera PHM yavuze ko "Uko abantu bakuye amabuye hirya no hino bakayahuriza hamwe ari ko benshi bazahuriza hamwe imbaraga n'ubushobozi bakubaka umurimo w'Imana muri PHM"

Aba bana bato bagaragaje impano bafite mu gutambira Imana


N'abana bato bafashe ifoto y'urwibutso


Abari bashinzwe 'Protocol' muri ibi birori nabo bafashe ifoto y'urwibutso


N'abana bato bavukiye muri Potter's Hand Ministries bari bafite amashimwe

Nyuma y'ibirori hafashwe ifoto y'urwibutso y'abayobozi ba PHM n'abakozi b'Imana bitabiroye ibi birori

REBA HANO INDIRIMBO 'ISHIMWE NI IRYAWE' YA POTTER'S HAND WORSHIP TEAM


AMAFOTO: KAYITABA Emmanuel (PHM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND